Yanditswe Apr, 30 2022 11:04 AM | 92,757 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko nyuma ya Santarafurika na Mozambique mu bihe biri imbere u Rwanda rushobora kohereza ingabo na Polisi mu bindi bihugu 2 zikajya gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n'umutekano.
Umukuru w'igihugu ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu na Nkuru y'Umuryango FPR Inkotanyi abereye na Chairman.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babarirwa mu magana bateraniye muri Kigali Arena mu nama nkuru y'uyu muryango ibaye ku ncuro ya 15. Iyi nama yari ifite umwihariko kuko yitabiriwe n'urubyiruko rwinshi, abanyarwanda baturutse muri Diaspora, abayobozi b'indi mitwe ya politiki ndetse n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu badafite imitwe ya politiki babarizwamo.
Mu ijambo ritangiza iyi nama Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko guteza imbere umuturage ari intego FPR Inkotanyi isangiye n'abandi banyapolitiki ari yo mpamvu batumiwe muri iyi nama ariko nanone ashimangira ko iki ari igihe cyo kwisuzuma kuko habura igihe gito ngo manda ya 2017-2024 igere ku musozo.
Ibibazo birimo icyo kuba kugeza ubu u Rwanda rudafite indege y'imizigo cg cargo yifashishwa mu bwikorezi bw'ibicuruzwa biva cg bijya mu mahanga ndetse n'icy'ibyumba bikonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi bizwi nka cold rooms bidahagije, ni bimwe mu byafashe umwanya wihariye muri iyi nama, Umukuru w'igihugu avuga ko bitumvikana uburyo bihora bigaruka kandi hashize imyaka irenga itanu hatanzwe umurongo wo kubikemura, abigaragaza nka rumwe mu ngero z'imikorere idahwitse ikwiye guhinduka.
Perezida Paul Kagame yagarutse ku ngorane u Rwanda runyuzemo muri iyi myaka agaragaza ko nubwo ibibazo by'imibanire n'ibihugu byo mu karere bigenda bikemuka igihe gitambutse cyongeye kwibutsa buri munyarwanda ko akwiye kurangwa n'imikorere cg imitekerereze ishaka ibisubizo no mu bihe bigoye nk'ibyo.
Ku rundi ruhande ariko Umukuru w'igihugu yashimangiye ko umubano mwiza w'u Rwanda n'ibihugu nka Mozambique, Santarafurika n'ibindi ari amahirwe akomeye Abanyarwanda bagomba kubyaza umusaruro ndetse ahishura ko mu minsi iri imbere u Rwanda rushobora kohereza ingabo na polisi mu bindi bihugu.
Iyi nama nkuru y'umuryango FPR Inkotanyi ibaye nyuma y'imyaka isaga 2 itaba kubera icyorezo cya COVID19. Yahuriranye kandi no kuba habura igihe kitageze ku mezi 2 ngo u Rwanda rwakire inama ya CHOGM ari naho umukuru w'igihugu yahereye asaba buri wese cyane cyane abikorera kwiminjiramo agafu kugirango abazitabira iyo nama bazahabwe serivisi nziza kandi zinoze.
Jean Claude NDAYISHIMYE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru