AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa mbere muri Afurika rukora telefoni

Yanditswe Oct, 07 2019 10:16 AM | 22,824 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yafunguye ku mugaragaro uruganda rukorera mu Rwanda telefoni zigendanwa zigezweho za Mara Phone.

Perezida Kagame avuga ko kuba 50% by’Abanyarwanda ari bo kuri ubu bakoresha smart phone ndetse ko uyu mubare ukiri hasi hari intego yo kongera umubare w’abazikoresha  ari na yo ntego y’uru ruganda.

Umukuru w’Igihugu yabanje kwerekwa anasobanurirwa ibice bitandukanye bigize uru ruganda. 

Yavuze mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda gutunga izi telefoni, uru ruganda rwashyizeho uburyo bwo kuzigurisha Abanyarwanda bakishyura mu byiciro.

Perezida Kagame yanavuze ko ishoramari ry’uru ruganda rihuye neza neza n’icyerekezo cy’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga riri mu nyungu z’abaturage.

Izi telefoni zizajya zikorerwa mu Rwanda zizajya zinagurishwa mu bindi bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Umukuru w’Igihugu kaba yasabye urwego rw’abikorera gukora ku buryo ruhangana kuisoko mpuzamahanga. 

Ni telefoni za mbere zigezweho za smartphone zigiye gukorerwa mu Rwanda z’uruganda rw'ikigo cya Mara Corporation Ltd. 

Mu kwezi kwa 6 umuyobozi wa Mara Corporation Ltd,  Ashish J. Thakkar yavuze ko uru ruganda rukorera telefoni mu Rwanda ruzatanga akazi ku bantu barenga 200, 16% bazaba ari abagore.

Mu kwezi kwa gatanu telefoni zakozwe na Mara Corporation Ltd zamuritswe i Paris mu Bufaransa mu gikorwa ngarukamwaka cya Viva Technology (VivaTech).

Thakkar yavuze ko izo telefoni zifite ikoranabuhanga rigezweho kandi zujuje ubuziranenge. Ni telefoni z’ubwoko butandukanye ziri ku biciro bitandukanye kandi bivugwa ko zizaba ziri mu biciro bibereye buri wese.

Uretse gutangiza ku mugaragaro ikorwa rya telephone ya mara phone i Kigali, iki kigo kizahita kinatangiza uruganda nk'uru muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Durban ku itariki ya 17 y’uku kwezi.

Amashusho agaragaza uko umuhango wose wagenze





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage