Yanditswe Oct, 07 2019 10:16 AM | 22,824 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yafunguye ku mugaragaro uruganda rukorera mu Rwanda telefoni zigendanwa zigezweho za Mara Phone.
Perezida Kagame avuga ko kuba 50% by’Abanyarwanda ari bo kuri ubu bakoresha smart phone ndetse ko uyu mubare ukiri hasi hari intego yo kongera umubare w’abazikoresha ari na yo ntego y’uru ruganda.
Umukuru w’Igihugu yabanje kwerekwa anasobanurirwa ibice bitandukanye bigize uru ruganda.
Yavuze mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda gutunga izi telefoni, uru ruganda rwashyizeho uburyo bwo kuzigurisha Abanyarwanda bakishyura mu byiciro.
Perezida Kagame yanavuze ko ishoramari ry’uru ruganda rihuye neza neza n’icyerekezo cy’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga riri mu nyungu z’abaturage.
Izi telefoni zizajya zikorerwa mu Rwanda zizajya zinagurishwa mu bindi bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Umukuru w’Igihugu kaba yasabye urwego rw’abikorera gukora ku buryo ruhangana kuisoko mpuzamahanga.
Ni telefoni za mbere zigezweho za smartphone zigiye gukorerwa mu Rwanda z’uruganda rw'ikigo cya Mara Corporation Ltd.
Mu kwezi kwa 6
umuyobozi wa Mara Corporation Ltd,
Ashish J. Thakkar yavuze ko uru ruganda rukorera telefoni mu Rwanda
ruzatanga akazi ku bantu barenga 200, 16% bazaba ari abagore.
Mu kwezi kwa gatanu telefoni zakozwe na Mara Corporation Ltd zamuritswe i Paris mu Bufaransa mu gikorwa ngarukamwaka cya Viva Technology (VivaTech).
Thakkar yavuze ko izo telefoni zifite ikoranabuhanga rigezweho kandi zujuje ubuziranenge. Ni telefoni z’ubwoko butandukanye ziri ku biciro bitandukanye kandi bivugwa ko zizaba ziri mu biciro bibereye buri wese.
Uretse gutangiza ku mugaragaro ikorwa rya telephone ya mara phone i Kigali, iki kigo kizahita kinatangiza uruganda nk'uru muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Durban ku itariki ya 17 y’uku kwezi.
Amashusho agaragaza uko umuhango wose wagenze
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru