Yanditswe Aug, 03 2021 20:04 PM | 46,177 Views
Kuri uyu wa kabiri,
Mu mujyi wa kigali hatangijwe ibikorwa byo gukingira covid 19 abamotari nka bamwe mu babarizwa mu
cyiciro cy’abahura n’abantu, ni igikorwa cyishimiwe n'abamotari ndetse
n'abagenzi batwara kuko bazagira uruhare mu kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu
bw’iki cyorezo
Biturutse ku miterere y’akazi kabo, aba ba motari ni bamwe mubo bigaragazwa ko byoroshye kuri bo kwandura cyangwa kwanduza abantu icyorezo cya covid 19.
Uwitwa Ruremesha Festus yagize ati “Twabyishimiye cyane kuko turi mu bantu bahura n'abantu benshi cyane ku munsi, twabyishimiye kuko ari twe bahisemo bwa mbere.”
Uretse aba bamotari, bamwe mu bagenzi batega za moto mujyi wa Kigali nabo bavuga ko basanga abamotari bari mu bantu bambere bakagombye guhabwa urukingo rwa Covid 19, kubera ubwinshi bw’abo batwara n’ubwinshi bw’ibyerekezo baganamo mu kazi kabo ka buri munsi
Uretse abakingiwe kuri uyu wa kabiri, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange Dr.Tarcisse Mpunga avuga ko iki gikorwa cyo gukira gikomeje kuko hari n'izindi nkingo zigiteganyijwe.
“Inkingo zirahari kuko dufite inkingo dutegereje zigera muri million 3 n’igice ariko ubu tuvuga dufite inkingo zishobora gukingira abantu ibihumbi 200, ariko n’izindi zizagernda ziza ku buryo tugera kuri million 3 nibura kugeza muri Nzeri.’’
Abamotari babarizwa mu Mujyi Kigali barasaga ibihumbi 26, bikaba biteganyijwe ko bose kimwe n'abo mu gihugu hose bazagenda bahabwa urukingo rwa covid 19.
Uwitonze Providence Chadia
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru