AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Hatangijwe ibikorwa byo gukingira Covid19 abamotari bo muri Kigali

Yanditswe Aug, 03 2021 20:04 PM | 46,177 Views



Kuri uyu wa kabiri, Mu mujyi wa kigali hatangijwe ibikorwa byo gukingira  covid 19 abamotari nka bamwe mu babarizwa mu cyiciro cy’abahura n’abantu, ni igikorwa cyishimiwe n'abamotari ndetse n'abagenzi batwara kuko bazagira uruhare mu kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bw’iki cyorezo 

Biturutse ku miterere y’akazi kabo, aba ba motari ni bamwe mubo bigaragazwa  ko byoroshye kuri bo kwandura cyangwa kwanduza abantu icyorezo cya covid 19.

Uwitwa Ruremesha Festus yagize ati “Twabyishimiye cyane kuko turi mu bantu bahura n'abantu benshi cyane ku munsi, twabyishimiye kuko ari twe bahisemo bwa mbere.”

Uretse aba bamotari, bamwe mu bagenzi batega za moto mujyi wa Kigali nabo  bavuga ko basanga abamotari bari mu bantu bambere bakagombye guhabwa urukingo rwa Covid 19, kubera ubwinshi bw’abo batwara n’ubwinshi bw’ibyerekezo baganamo mu kazi kabo ka buri munsi

Uretse abakingiwe kuri uyu wa kabiri, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange Dr.Tarcisse Mpunga avuga ko iki gikorwa cyo gukira gikomeje kuko hari n'izindi nkingo zigiteganyijwe.

“Inkingo zirahari kuko dufite inkingo dutegereje zigera muri million 3 n’igice ariko ubu tuvuga dufite inkingo zishobora gukingira abantu ibihumbi 200, ariko n’izindi zizagernda ziza ku buryo tugera kuri million 3 nibura kugeza muri Nzeri.’’

Abamotari babarizwa mu Mujyi Kigali barasaga ibihumbi 26, bikaba biteganyijwe ko bose kimwe n'abo mu gihugu hose bazagenda bahabwa urukingo rwa covid 19.

Uwitonze Providence Chadia




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage