AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hatangijwe gahunda yo kuzamura impano z'urubyiruko mu Rwanda

Yanditswe Aug, 24 2018 22:02 PM | 26,718 Views



Umuryango Imbuto Foundation watangije gahunda yise Art Rwanda - Ubuhanzi igamije kuzamura abakiri bato bifitemo impano mu byiciro bitandukanye muri gahunda yo kuzamura ubukungu bw'igihugu mu mpano zishingiye ku buhanzi

Ni gahunda yakirijwe yombi n'abahanzi bavuga ko iziye igihe kandi izatanga umusaruro yaba kugaragaza abafite impano ndetse no kuyikoresha mu kuzamura imibereho yabo. Diogene Ntarindwa, arasobanura icyo bivuze ku bahanzi''Ni igikorwa kiza cyane nishimiye kuko gifasha cyane cyene abakiri bato muri biriya bya talent detection kugira ngo bagere muri uru ruganda ndangamuco bifitiye icyizere banafitiwe icyizere n'igihugu kibashyigikiye muri politiki zitandukanye.''

Minisitiri w'urubyiruko Rosemary Mababazi avuga ko iyi gahunda izafasha mu kongera umubare w'imirimo ihangwa muri iki cyiciro cy'inganda ndangamuco. Ati,''Ubu ni uburyo bwo kugirango ruteze imbere impano rufite rwihangira imirimo murabona ko hazabamo ubufasha cyane cyane bw'amafaranga uzaba yakoze ibikorwa by'indashyikirwa kurusha abandi azahabwa amafaranga yo kubateza imbere kugira ngo bagure ibikorwa byabo bihangire umurimo ubwabo banayihangire abandi.''

Umuyobozi mukuru wungirije w'umuryango Imbuto Foundation, Geraldine Umutesi agaragaza ko iyi gahunda ifite umwihariko ko izagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw'igihugu binyuze mu ruganda rw'umuco. Yagize ati,  ''Igihugu cyacu kifuza  kugera ku bukungu burambye iyo ugiye kureba rero ntago ubuhinzi n'ubworozi, n'indi mirimo itandukanye byonyine bishobora kutugeza aho twifuza kugera. Ni byiza ko dutekereza n'ibindi byiciro by'imirimo bishobora kuba byabyazwa umusaruro. Icya kabiri ni uko, nk'uko bisanzwe hari abahanzi basanzwe bakora, niba twifuza kugira ubukungu burambye ni uko tubaha umwanya nabo kugira ngo ubwo buhanzi bwabo nabwo buvemo inyungu.

Ku ikubitiro, iyi gahunda izatangirira mu turere twa Rubavu, Rusizi, Huye, Kayonza, Musanze n'umujyi wa Kigali guhera tariki 8 kugeza kuri 30 z'ukwezi kwa 9 uyu mwaka harebwa abafite impano bari hagati y'imyaka 18 na 35.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage