AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hari icyizere ko inkingo za Covid-19 zitaraboneka zizaboneka vuba-Dr Sabin

Yanditswe May, 19 2021 13:41 PM | 23,871 Views



Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko intego u Rwanda rwihaye yo gukingira 60% by'abaturage icyorezo cya Covid-19 kuri ubu igeze kuri 5%, ibi bikaba byaratewe no kutaboneka kw'inkingo ahanini zaturukaga mu gihugu cy'Ubuhinde, kuri ubu cyugarijwe n'iki cyorezo.

RBC ivuga ko hari icyizere ko zizaboneka vuba, gusa ikavuga ko ntawe ukwiye kwirara kuko icyorezo kigihari.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, usanga  muri rusange gukaraba intoki nk'imwe mu ngamba zo kwirinda kwandura icyorezo cya Covid 19 ishyirwa mu bikorwa.

Ku rundi ruhande ariko hari aho ugera ugasanga abantu batitabira gukabara intoki mbere yo kwinjira ahantu runaka, ahandi ugasanga za kandagira ukarabe zagiye zishyirwaho zidaheruka gukoreshwa.

Umuyobozi Mukuru wa RBC,  Dr.Sabin Nsanzimana avuga  ko iki atari igihe cyo kudohoka ku ngamba zo kwirinda kuko icyorezo kigihari .

Yagize ati “Mu Karere ka Karongi imibare iracyari hejuru, ndetse tumaze iminsi dukorana n'ubuyobozi bw'Akarere n'Intara kugira ngo turebe ko uburwayi buhagaragara  bwagabanuka.”

“Muri Gicumbi naho hari Imirenge ubona ifite imibare iri hejuru cyane, icyiza ni uko iyo hagaragaye ahari ikibazo hagashyirwa imbaraga bitanga umusaruro nk’uko byagenze mu Ntara y’Amajyepfo, aho imibare yagabanutse cyane 80% by' abicwaga na Covid-19 baturukaga muri iyo ntara. Covid-19 igendana n'imyitwarire y'abantu, ntawe ukwiye kwirara , abantu bakwiye kwirinda nk'uko babikoze.”

Ku bijyanye no gukingira Covid-19, RBC ivuga ko kuri ubu ibikorwa byo gukingira byabaye bihagaze, bitewe n'ibura ry'inkingo ahanini zaturukaga mu Buhinde.

Nubwo bimeze gutyo, abahawe dose imwe n'abatarakingirwa ngo ntibakwiye kugira impungenge.

Dr Sabin ati “Inkingo za mbere zaraje ziba nk'agatonyanga mu nyanja, ubu dutegereje izindi kandi hari icyizere ko zizaboneka tugakingira abandi bantu, inkingo zitanga umusaruro iyo ukingiye abantu benshi cyane, tumaze gukingira 5% by' abo tugomba gukingira, turacyari hasi cyane.”

“Kuva Ubuhinde bwagira ibibazo, ibihugu byinshi byari bitegereje ko inkingo zivayo birimo n' u Rwanda byagize ibibazo, icyizere cy’uko zaboneka vuba kirahari kuko ntidutegereje ko ibibazo biri mu Buhinde bikemuka, ahubwo dukomeje gushakira ahandi.”

Gusa avuga ko itariki n'umunsi bitaramenyeka, ariko buri munsi bavugana n'abakwiye gufasha, kandi bababwira ko mu minsi ya vuba biba bitunganye.

RBC ivuga ko ikibazo kiri mu Buhinde cyatumye inkingo  hafi ibihumbi 500 u Rwanda rwiguriye muri icyo gihugu nazo rutarazihabwa.

Dr.John N.Nkengasong,Umuyobozi mukuru w'Ikigo cya Afurika cyo kurwanya no gukumira indwara, ashima uburyo u Rwand rukomeje kwitwara mu guhangana na covid 19.

Dr.Nkengasong avuga kandi ko  umugabane wa Afurika washoboye guhangana n'icyorezo cya Covid 19 ugeranije n'iyindi migabane.

Nubwo bimeze bityo ariko ngo hari ikibazo gikomeye cyo kubona inkingo kuko kuri uyu mugabane bisa nkaho basigaye inyuma.

Ati ‘‘Uyu mugabane utuwe na miliyali irenga, uteganya gukingira byibura 60% by'abaturage mu mpera za 2022, ntitwavuga ko  duhagaze neza mu gihe hamaze gukingirwa 1.4% by' abagomba gukingirwa."

Ku mugabane wa Afurika muri rusange kugeza tariki 18 Gicurasi uyu mwaka, OMS Ishami rya Afurika rivuga ko abantu barenga miliyoni 4.6  aribo bari bamaze kwandura covid 19, muri abo abarenga miliyoni 4.2 bitaweho barakira, naho abandi ibihumbi 126 bahitanywe n'icyo cyorezo.

Carine Umutoni




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage