AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Hari gukorwa iki mu kongera umubare w’ababyaza ukiri iyanga mu Rwanda?

Yanditswe Mar, 26 2024 14:49 PM | 58,987 Views



Buri minota ibiri, ku Isi yose imibare yerekana ko umubyeyi umwe apfa ari kubyara. Mu Rwanda, ku bana ibihumbi 100 bavutse, ababyeyi 200 barapfa bitewe n’impamvu nyinshi zirimo no kuva cyane.

Mu Rwanda habarizwa ababyaza 2000 gusa, umubare ukiri hasi ugereranyije n’abakenera kwitabwaho.

Ingingo ijyanye n’ikibazo cy’ubuke bw’ababyaza yagarutsweho mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Werurwe 2024.

Dr Nkeshimana Menelas ushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima ishyize ku ijanisha umuganga umwe ufite ubumenyi buhagije aba agomba kwita ku baturage 1000.

Ati “Iyo ugeze ku bitaro usanga umuganga akora byibuze akazi kagenewe abantu bane.’’

Imikorere y’ababyaza bake ikomeje gutera impungenge cyane ko harimo imbogamizi zishingiye ku kwita ku buzima bw’umubyeyi cyangwa umwana uvutse.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ababyaza mu Rwanda, Josephine Murekezi Mukamasabo, yasobanuye ko hari icyuho kigaragara iyo bigeze ku munsi nyirizina wo kubyara.

Yagize ati “Byibura buri mubyeyi waje kubyara akenera kuba ari kumwe n’umubyaza umwe mu gihe akiri gusuzumwa, igihe cyo kubyara cyagera akaba afite ababyaza babiri. Nyuma yo kubyara, umubyaza umwe agomba kuba areberera ababyeyi batandatu n’abana babo ubwo bakaba 12, uwo mubare ni wo twe tudafite.”

Nyuma y’ikusanyamakuru ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, hasanzwe mu banyeshuri 100 bagakwiye kwiga ububyaza, 20 muri bo ari bo bonyine bashobora kwiga, bitewe n’imbogamizi z’ubushobozi busaga ibihumbi 7$ kugira ngo hasozwe amasomo ku bubyaza.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima n’abaterankunga bayo bahaye buruse abo banyeshuri bafite umuhate mu kwiga kubyaza nka kimwe mu bisubizo byo kongera umubare w’ababyaza.

Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage