Yanditswe Jul, 23 2021 18:52 PM | 45,696 Views
Mu gihe abanyeshuri biga bakoresheje ikoranabuhanga bashima ingufu Leta yashize mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi hari impuguke zisaba ko hashyirwaho ikigo cyihariye gishinzwe iyi gahunda.
Mbabazi Esperance ni umunyeshuri muri Mount Kenya Universty Rwanda, na ho BUTERA Syldio we akiga muri UTB. Bombi ubu bari kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga, bavuga ko banogewe n’iyi myigishirize nyuma yo kuyimenyera.
Mbabazi Esperence ati “Bigitangira twari dufite ubwoba bw’uko bashobora kongera amafaranga y’ishuri ariko byaradushimishije kuko amafaranga ni amwe, waba wiga online cyangwa ujya ku ishuri.”
Na ho Butera Syldio ati “Mu byukuri interineti ntihenda ku muntu uzi gukoresha neza igihe cye, akayikoresha iby’ingenzi gusa, nkanjye kuva mu rugo jya ku ishuri nkoresha amafaranga ashobora kurenga igihumbi ariko kwiga nshobora gukoresha Mbs z'amafranga nka 200 gusa, ariko ikibazo gikunda kubaho ni ukugenda gahoro kwa interineti.”
Icyorezo cya Covid19 cyahwituye inzego z'uburezi ku isi no mu Rwanda by’’umwihariko, bigaragara ko kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga atari amahitamo ahubwo ari ingingo ya y'ingenzi mu burezi.
Gusa Dr. Evode Mukama impuguke mu ikoranabuhanga mu burezi asanga Leta ikwiye gushyiraho ikigo kihariye gikora uburezi bwifashisha ikoranabuhanga.
Ati “Leta ni yo igomba gushyiraho uburyo buhamye bwo kwigisha hakoreshejwe iya kure, ikavuga iti dushyizeho ikigo cyihariye nko muri Tanzaia bafite icyo bita Open University of Tanzania ariko mu Rwanda dusa n’abakomeje gukomatanya ibintu rero nasaba ko hashyirwaho ikigo cyihariye kibikoraho buri gihe ku buryo tutahora mu buryo buri emergance.”
Nubwo bimeze gutyo ariko mu gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize ndetse no kwigisha ikoranabuhanga muri rusange, abashakashatsi basaba ibyakozwe n’ibiri gukorwa bikomeza guhuzwa n' uburezi kuri bose, abahungu n’abakobwa.
Mu nama yiswe Building the bandwidth yateguwe n' umuyango Varkey Foundation ndetse n' Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi, uburezi n’umuco (UNESCO ) Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje kubaka ibikorwa remezo ndetse no gushyiraho iby’ibanze mu iterambere ry'ikoranabuhanga mu burezi hibandwa ku kudakumira abana b’abakobwa muri uru rwego.
Yagize ati “Ihagarikwa ry’amasomo y’abanyeshuri bari kumwe na mwarimu ryagaragaje, kuruta ikindi gihe cyose, icyuho gihari mu kugera kuri murandasi, ku bumenyi ndetse no kwigira kuri murandasi ku bana bose, cyane cyane abakobwa.
Dufite amahirwe ko dushobora kuziba icyo cyuho, cyane cyane mu burezi bw'umwana w' umukobwa hagamijwe ko atasigara inyuma na gato, u Rwanda rukomeje gushora imari mu kubaka ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga no kuryigisha abana.”
Leta y' u Rwanda igaragaza gushyira imbaraga mu kwimakaza ikoranabuhanga muri byose, no mu burezi by' umwihariko, ahashyizweho gahunda zinyuranye zirimo no kugeza mudasobwa kuri buri munyeshuri, ndetse no gushyiraho ibyumba byahariwe ikoranabuhanga mu mashuri.
Gusa abashakashatsi mu by'uburezi basanga gahunda nkizi zikwiye guherekezwa no kwita ku kugabanya ikiguzi cyo kugera ku ikoranabuhanga harimo interineti ndetse nibikoresho.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru