Yanditswe Jun, 24 2021 15:53 PM | 48,659 Views
Minisiteri y’ubuzima
mu Rwanda yavuze ko ikomeje kubona imibare y’abandura ndetse n’abazahazwa na
Covid19, abenshi muri bo bakaba bandurira mu guhurira n’abandi ahantu
hafunganye kandi hatagera umwuka uhagije wo hanze.
Muri Gare ya Kimironko mu Karere ka Gasabo, Ngabonziza Frank, umwe mu bashoferi batwara abagenzi aragenzura ko amadirishya y'imodoka afunguye, mbere yo guhaguruka.
Ibi abashoferi bakorera muri iyi gare, bavuga ko babyitwararika nubwo ngo hari abagenzi bamwe batabyumva.
Ngabonziza agize ati ‘’Iyo ibirahuri bifunze, umwuka n’ubushyuhe bigumamo ntibisohoke, ariko iyo bifunguye, habasha kwinjiramo umwuka undi ugasohoka, abagenzi babyakira neza nta kibazo.’’
Umushoferi witwa Singirankabo Kizito we agira ati ‘’Hari abagenzi baza ntibabyiteho, ugasanga barafunga amadirishya yose, twe tuba ducungana nabo buri mwanya, umwe yafunga ugafungura,dufite akazi katoroshye ko gukomeza kubabwira tuti nyabuneka wifunga, ahafunze, fungura,ubushyuhe bwiyongereye,icyorezo nacyo cyakwiyongera mu bagenzi utwaye.’’
Ku rundi ruhande abaturage bagendera mu modoka rusange ndetse n'abakorera mu nyubako zihuriramo abantu benshi, bavuga ko aho hantu haba hakwiye kuba hari umwuka uhagije.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr.Daniel Ngamije avuga ko mu byo abantu bakora kugira ngo birinde kurengwa n'iki cyorezo, harimo gukorera ahantu hari umwuka wo hanze kdi uhagije.
Yagize ati ‘’Ubushakashatsi bumaze kwemeza ko iyi virus itembera mu mwuka kandi igakwirakwira mu bantu igihe bari ahantu hafunganye kandi hatageramo umwuka wo hanze uhagije, bityo haba harimo urwaye, akanduza abari kumwe nawe ahumetse, avuze cyangwa se akoroye, reka twiyemeze gukorera imirimo yacu hanze aho bishoboka, dufungure amadirishya kugira ngo twinjize umwuka mwiza.’’
Dr.Menelas Nkeshimana, umwe mu bari mu itsinda rikurikirana ibijyanye n’ubuvuzi bwa Covid 19, avuga ko iyo abantu bari ahatagera umwuka wo hanze uhagije bakomeza gusangira uwo bamaze guhumeka, ufite covid muri bo akaba yayanduza abandi.
Yagize ati ‘’Hari abantu bagendana iyi virus batabizi, iyo uwo muntu yicaye nko mu biro avuga aseka cyangwa aririmba, umwuka umukikije ujyamo virus ku kigero cyo hejuru, bivuze ko niyo yahava hakaza undi, akinjira muri icyo cyumba gifunganye cyangwa kidafite amadirishya, nawe ashoboka guhumeka uwo mwuka uhumanye akandura covid 19.’’
‘’Urugero nk’abakarani cyangwa abakorera hafi y’isoko, usanga iyo igihe cyo kurya kigeze bajya kurya ahantu hamwe hafunganye hari umwuka muke, tubasaba kugira ibyo bakorera hanze kandi resitora zibafashe, mu biro naho bagabanye abakozi nk’uko amabwiriza abisaba.’’
Dr.Menelas avuga kandi ko mu hakomeje kugararagara imibare iri hejuru y'abanduye covid 19, harimo nk'ahahurira abakora imirimo y'ingufu bazwi nk'abakalani, mu bakozi bo mu biro bakorera ahantu hafunganye, kwa muganga, ndetse no mu mashuri.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kubahiriza ingamba aribyo bizatuma imibare y’abandura idakomeza kuzamuka, mu gihe hategerejwe ko byibura 60% by’abanyarwanda babona urukingo rwa covid 19.
Carine Umutoni
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru