AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hari abahangayikishijwe no kuba abangavu batemererwa kuboneza urubyaro

Yanditswe Dec, 05 2020 08:50 AM | 162,922 Views



Mu myaka 5 ishize, abitabira kuboneza urubyaro mu Rwanda biyongereyeho 10%, ibintu bituma rushimirwa umuhate warwo mu kwegereza izo serivisi abazikeneye. Gusa, bamwe bemeza hakiri imbogamizi k’urubyiruko by'umwihariko abangavu kuko amategeko atabemerera guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu.

Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’abaturage, Rwanda Demographic and Health Survey, bugaragaza ko kugeza ubu abagera kuri 14% batabona serivisi zo kuboneza urubyaro kandi bazifuza.

By'umwihariko, ingimbi n’abangavu bari mu bakenera izo serivisi ntibazibone, dore ko n’amategeko atabibemerera, ibintu nyamara bamwe basanga bikwiye guhinduka.

Abifuza ko ingimbi n’abangavu bemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bakomeje kotsa igitutu inzego zitandukanye ngo inzitizi zishingiye ku itegeko zikurweho. Mu mpamvu batanga ku isonga haza ikibazo cy’abangavu batwara inda zitifuzwa kuri ubu babarirwa mu bihumbi 30 buri mwaka.

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage, UNFPA, mu Rwanda Mark Bryan SCHREINER, asanga iki ari ikibazo gisaba ubufatanye bw’inzego zose.

Yagize ati "Ikibazo cy’abangavu batwara inda zitifuzwa ntabwo ari ikibazo cy’ubuzima gusa. Ni byo minisiteri y’ubuzima ifite uruhare rukomeye mu kugishakira umuti, ariko hari n’uruhare rwa minisiteri y’uburezi kugira ngo hatangwe inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Hari uruhare rwa minisiteri y’ubutabera mu bijyanye n’amategeko, hakaba n’uruhare rw’inzego z’ibanze  habeho ubufatanye n’inzego z’amadini n’abandi bavuga rikumvikana. Hari n’uruhare rwa minisiteri y’urubyiruko kugira ngo urubyiruko rugira uruhare muri izi mpaka n’ibiganiro. Muri make ikibazo cy’abangavu baterwa inda gikeneye igisubizo gihuriweho n’inzego zinyuranye.

Kuri Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije, ngo impaka kuri iyi ngingo zifite ishingiro kuko aho igihugu kigana hasaba impinduka zimwe na zimwe.

Ku rundi ruhande ariko, nubwo mu Rwanda ingimbi n’abavangavu bataremererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu, abazemerewe bakomeje kuzitabira. Dore nk’ubu hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2020, abakoresha uburyo bwa kizungu mu kuboneza urubyaro bavuye kuri 47.5% bagera kuri 58%, bivuze ko biyongereye ku gipimo cya 10.5%.

Umujyanama mukuru w’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima, OMS, Prof. Senait FISSEHA, avuga ko OMS ifite icyizere ko u Rwanda ruzesa intego z’iterambere rirambye mu birebana n’ubuzima.

Ati "Uyu munsi icyo twabonye ni uko buri ntego ifitiwe gahunda ihamye yo kugira ngo izagerweho. Twiboneye igenamigambi na gahunda y’ibikorwa bikenewe harimo guhugura abakozi bo mu nzego z’ubuzima, gukora ubuvugizi, kuvugurura amategeko na za politiki, imitangire ya serivisi ndetse n’amikoro akenewe ngo byose bigerweho. Urabona ko rero hari gahunda ifatika kandi isobanutse kuburyo binoroshye kubishyira mu bikorwa. Kuba ibyo rero byarakozwe mu gihe kitageze k’umwaka nyuma y’inama ya ICPD yabereye muri Kenya, birampa icyizere ko nta kidashoboka."

Kuri uyu wa Gatanu, i Kigali hateraniye inama yo ku rwego rwo hejuru yagaragarijwemo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose nkuko bikubiye mu ntego z’iterambere rirambye. By'umwihariko muri iyi nama hagaragajwe aho u Rwanda rugeze rwesa imihigo rwahize mu nama mpuzamahanga ku buzima yabereye i Cairo mu mwaka wa 1994, imihigo ishingiye ahanini kuri serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage