AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Hari ababoneye amahirwe mu kutihanganira abatwara imodoka banyoye

Yanditswe Feb, 03 2020 09:44 AM | 6,667 Views



Icyemezo cya Polisi  y'u Rwanda cyo  kutihanganira batwara ibinyabiziga banyweye inzoga zirengeje igipimo cyagenwe  cyatangiye gitonda abashoferi ndetse na banyiri utubari, ariko ubu ngo kimaze  kuvamo amahirwe y'akazi kandi cyagize  uruhare  mu kugabanuka kw'impanuka.

Mu masaha y'ijoro, hirya no hino mu tubari two  Mujyi wa Kigali, usanga abantu banywa inzoga ntagihunga bafite, aba baba barimo n'abatwaye imodoka.

Ni mu gihe ku bikuta byo muri utwo tubari haba hari ubutumwa buburira abanywa inzoga kwirinda gutwara imodoka banyoye ibisindisha.

Abapolisi na bo baba bari mu mihanda itandukanye kugira ngo hatagira ababaca mu rihumye bagatwara imodoka banyoye inzoga.

Kugira ngo hamenyekane uwanyoye inzoga akarenza urugero hifashishwa utwuma twabugenewe tuzwi nka 'Alcholtest'. Utwaye imodoka ahuhamo hakagaragazwa ibipimo by'inzoga umuntu yanyoye.Iyo ibipimo biri munsi ya 0.8 polisi iramureka agakomeza.

Ni icyemezo kimaze amezi 7 mu rwego rwo gukumira impanuka. Gusa bamwe mu bakunda ibyo kunywa bisembuye bavuga ko bamaze kumenya akamaro ko kudatwara imodoka banyoye inzoga.

Umwe yagize ati "Ubu tumaze kwizera abashoferi bariho company zaje zidutwara zikatugeza mu rugo nkanjye mfite umushoferi namaze kubaka ubushuti na we iyo bimbayeho ko nisanga nanyweye ikintu kirimo inzoga mfite imodoka arantwara akangeza mu rugo nta kibazo ndagira."

Matata Jado na we ati "Niba nashatse gusohoka imodoka nshobora kuyisiga mu rugo, hari company zishinzwe gutwara abantu, hari yego cab, hari move ushobora kuzikoresha kugira ngo zize kugucyura mu gihe wafashe ako gatama mu gihe wumva udafite imbaraga zo gutwara icyo kinyabiziga koko tuzi ko gutwara ikinyabiziga wafashe ibisindisha ntabwo ari byiza muri rusange."

Uwitwa hirwa avuga ko iyo yajyanye imodoka akanywa ku nzoga ayisiga iparitse ahantu hizewe agatega indi.

Ati "Igihe cyose njye mvuye mu kabari nshobora gusiga imidoka aho yari iparitse kuko ndabizi ko hari umutekano, hari abasekirite ukamubwira uti iyi modoka ndaza kuyitwara mu gitondo njyewe ndatashye nteze moto cyangwa tax voiture."

Ibi byabaye amahirwe kuri bamwe mu bashoferi batari bafite akazi ku buryo bahise bashinga ishyirahamwe ritwara abantu banyoye ibisindisha kandi bafite imodoka.

Aba ni bamwe mu bashoferi bagize ishyirahamwe rifasha abanywera inzoga mu tubari  baba babacungiye hafi kugira ngo babageze mu rugo intego yabo igira iti ''Rengera ubuzima, Rengera amafaranga, Rengera igihe''.

Aba bashoferi bakorera ibihumbi 5000  akaba ashobora kwiyongera bitewe n'aho nyiri modoka ataha.

Uwihanganye Jean Bosco ati "Ndi umushoferi nkorera hano, iyo umuntu yanyoye inzoga tumubwira ko atari ngombwa gutwara yanyoye inzoga tukamugeza mu rugo amahoro."

Ndindabahizi Evariste ati "Byabyaye amahirwe pe! kandi na bo bagize amahirwe twari abashomeri tubona akazi, hari igihe umuntu aba ashaka kujya kunezerwa n'umuryango we nanjye nkava mu rugo mvuga nti ngiye gufasha abakiriya bakamfataho ubushuti bakazandangira n'akandi kazi umwuga wanjye ndi umushoferi."

Niyomungeri Phillipe avuga ko gutwara abantu banyoye bituma abona amafaranga menshi.

Ati "Byangiriye akamaro kuko nta kazi nari mfite ariko ubu amafaranga ndimo kuyabona kabisa, kuko dutangira akazi kuwa 4,5,6 no ku Cyumweru ku wa Mbere mba mfite ibihumbi byanjye 70."

Icyemezo cyo kubuza abantu gutwara imodoka banyoye ibisindisha cyabanje gukoma mu nkorakora abacuruzi b'inzoga nyuma bashaka uburyo bushya bwo gukorana n'abakiriya babo.

Nemeye Olivier ufite  akabari ati "Byabanje kugirana kugirango abantu babyumve, mu tubari ku itangiriro ntabwo twabonye abakiriya benshi babanje kugabanuka ariko nyuma bitewe n'uko twashyizeho abashoferi bazajya batwara abantu bafashe ibisindisha bakabageza mu rugo amahoro byazamutse ku rundi rwego."

Na ho Jules Kalisa ati "Ukuntu bagabanutse biragera nko kuri 40%, bigitangira abantu baragabanutse ariko muri iyi minsi biragenda bihinduka abantu iyo bagiye kuza hano barabaza ngo mufite abashoferi nkababwira nti barahari.”

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko 80% by'impanuka ziba zishobora kwirindwa. Akavuga kandi ko abantu gutwara banyoye inzoga biri mu bintu bishobora kwirindwa.

Ati "Ntekereza ko ari kimwe mu byo ubukangurambaga bwari bugamije ni uguhindura imyumvire y'abantu, kuko impanuka 80 zishobora kwirindwa kandi ziterwa n'imikorere n'imitekerereze y'abantu idahwitse irimo kurangara irimo kutita ku magara yabo, irimo kuba watwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha, irimo kuba wakwihuta cyangwa ukarenza umuvuduko."

Polisi y'u Rwanda itangaza ko mu mwaka wa 2019 habaye impanuka 4661 mu gihe umwaka wa 2018 zari 5611 bivuze ko zagabanutseho 17%. Ni mu gihe impanuka zo mu muhanda zahitanye ubuzima bw'abanyamaguru 223, abatwara moto 184 n'abatwara amagare 130.

Abazize impanuka muri rusange mu mwaka ushize wa 2019 bari 537. Ibihitana abantu byo byagabanutseho 42% bitewe n'ingamba zashyizweho zigamije gukumira impanuka guhera mu kwezi kwa 5 umwaka ushize.

KWIZERA John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage