AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Hamuritswe ubushakashatsi bugaragaza uko u Rwanda rwahanganye na COVID19 hubahirizwa uburenganzira bwa muntu

Yanditswe Dec, 11 2020 09:51 AM | 311,159 Views



Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu ishima uburyo u Rwanda rwitwara mu guhangana n'icyorezo cya Covid 19 hanubahirizwa uburenganzira bwa muntu. Yabigaragaje kuri uyu wa kane ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 72 y'itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu.

Ubu bushakashatsi ku iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu bwakozwe kuva mu kwezi kwa 3 kugeza mu kwa 10 uyu mwaka mu turere 15 hirya no hino mu gihugu. Perezida w'iyi komisiyo Mukasine Marie Claire asobanura ko inzego zitandukanye zigomba gukomeza gutahiriza umugozi umwe, kugira ngo n'ahagaragara ibibazo bibashe kubonerwa umuti mu gihe hari abakirenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Covid 19.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi binagaragaza ko ingamba guverinoma yashyizeho zari zigamije kurengera ubuzima bw’abantu n'ubwo hari bamwe batahise bazakira neza.

Imiryango mpuzamahanga na sosiyete sivile ishingiye kuri iyi raporo na yo ishima uburyo u Rwanda rukomeje kwitwara mu guhanganda na Covid 19 hanubahirizwa uburenganzira bwa muntu.

Minsitiri w'Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko uburyo icyorezo giteye ibyakozwe mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda byari bikurikije amategeko.

Komisiyo y’Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu yishimira intambwe imaze kugeraho mu kuzuza inshingano zayo zijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage