AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hailemariam Desalegn yashimye imbaraga u Rwanda rushyira mu bushakashatsi bw’imbuto

Yanditswe Sep, 23 2020 18:21 PM | 64,652 Views



Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitri w'Intebe wa Ethiopia ubu akaba ari Umuyobozi w'inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’ubuhinzi (AGRA), arashima imbaraga u Rwanda rwashyize mu bushakashatsi bw'imbuto z'ibihingwa nka kimwe mu bihugu binyamuryango by'iri huriro hagamijwe ko imbuto abahinzi bakenera zitatumizwa mu mahanga.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatu, ubwo yasuraga Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi (RAB) giherereye mu Karere ka Huye.

Ku cyicaro cy’iki kigo, Hailemariam Desalegn, yasuye Gene Bank, ububiko bw’imbuto zenda gucika cyangwa ziri mu marembera zirimo nk’inzuzi n’ubunyobwa ndetse anasura umurima w’insina z’amoko anyuranye nazo zibungwabungwa kugira ngo zidacika.

Nk’uhagarariye ihuriro u Rwanda rubereye umunyamuryango kandi ryita cyane ku bushakashatsi ku mbuto z’ibihingwa, ashima cyane umuhate u Rwanda rwashyize muri ubu bushakashatsi hagamijwe kugabanya ingano y’izitumizwa hanze y’ igihugu.

Yagize ati “Uyu munsi twishimiye kumenya ko RAB yikoreye imbuto ikenewe mu gihugu, ubwo bushakashatsi bwageze ku musaruro ku mbuto zinyuranye zihingwa mu Rwanda zamaze kuboneka, iryo ni ishingiro rya byose. Ntabwo tugomba guhora duhanze amaso imbuto ziva hanze.”

Uyu muyobozi avuga ko icyo iri huriro rigamije ari ukugira ngo ubu bushakashatsi bukorwa butume haboneka imbuto nziza, hagamijwe kongera umusaruro. Ibi na byo ngo bituma hakorwa ubuhinzi bw’umwuga bubyara inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi.

Yakomeje avuga ko mu gihugu nk’u Rwanda aho ijanisha rinini riri mu mwuga w’ubuhinzi, ngo iyo ikigo cy’ubushakashatsi gikoze gutya, umuhinzi ntahingira kurya gusa ahubwo ahingira isoko akabona amafaranga.

Yagize ati “Turashaka kubona umuhinzi muto mu bihugu byacu ava ku rwego rwo guhingira kurya gusa ahubwo agahingira isoko hanyuma buhoro buhoro agahindura ubuzima bwe ku buryo mu gihe kizaza yinjira mu ruhando rw’abongerera agaciro umusaruro. Urugero nk’abana be na bo bakinjira mu bijyanye n’inganda nto n’iziciriritse mu gihe bafite amafaranga kuko ndatekereza ko dusabwa gukora ku buryo mu mufuka w’umuhinzi hinjira amafaranga avanye mu buhinzi.”

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Patrick Karangwa, avuga ko iri huriro AGRA, kuva mu mwaka wa 2008 batangira gukorana, ryagize uruhare runini mu kwigisha abashakashatsi bafasha ikigo ayoboye mu gushaka ibisubizo biri mu buhinzi bw’u Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 2008, iri huriro AGRA rimaze gufasha RAB guhugura no kohereza kwiga abashakashatsi bagera 20. Ibi bikorwa n’ibindi birimo no gufasha abaturage bari mu mwuga wo gutubura imbuto nziza, kuva muri uyu mwaka birabarirwa agaciro ka miriyari 4 z’ amafaranga y’u Rwanda.



KALISA Evariste



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage