AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Hagiye kuvugururwa ibishushanyo mbonera by'imijyi yunganira Kigali

Yanditswe Nov, 27 2019 13:30 PM | 9,825 Views



Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire kirateganya kuvugurura ibishushanyo mbonera by'imijyi 6 yunganira Kigali mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'imijyi irambye kandi iganisha mu cyerekezo cy'u Rwanda cy'uko umujyi wa Kigali wazaba igicumbi cy'ubukungu bw'igihugu kandi ikazagabanya umutwaro w'ubwiyongere bw'abaturage buteye inkeke uyu mujyi ufite.

Kuvugurura iki bishushanyo mbonera by'iyo mijyi kandi bizatuma hahuzwa igenamigambi ry'imijyi n'amabwiriza y'iterambere ry'imijyi,amabwiriza y'imiturire n'iz'icyerekezo 2050 igihugu cyihaye.

Iki gishushanyo mbonera kandi kizagaragaza ibyashyirwa mu bikorwa mu koroshya ishoramari harimo ibyiciro byose by'imikoreshereze y'ubutaka,ibishushanyo byimbitse mu bice byo guturamo.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire kivuga ko ivugururwa ry'ibyo bishushanyo mbonera rizakorwa kugeza mu kwezi kwa Kamena 2020 kandi rizakorwe mu byiciro 2: icyiciro cya 1 kizareba imijyi ya Muhanga,Rubavu na Nyagatare,mu gihe icyiciro cya 2 cyo kizareba imijyi ya Musanze,Huye na Rusizi.

Buri gishushanyo mbonera kizajya kijyana n'umwihariko wa buri mujyi.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage