Yanditswe Nov, 27 2019 13:30 PM | 9,825 Views
Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire kirateganya kuvugurura ibishushanyo mbonera by'imijyi 6 yunganira Kigali mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'imijyi irambye kandi iganisha mu cyerekezo cy'u Rwanda cy'uko umujyi wa Kigali wazaba igicumbi cy'ubukungu bw'igihugu kandi ikazagabanya umutwaro w'ubwiyongere bw'abaturage buteye inkeke uyu mujyi ufite.
Kuvugurura iki bishushanyo mbonera by'iyo mijyi kandi bizatuma hahuzwa igenamigambi ry'imijyi n'amabwiriza y'iterambere ry'imijyi,amabwiriza y'imiturire n'iz'icyerekezo 2050 igihugu cyihaye.
Iki gishushanyo mbonera kandi kizagaragaza ibyashyirwa mu bikorwa mu koroshya ishoramari harimo ibyiciro byose by'imikoreshereze y'ubutaka,ibishushanyo byimbitse mu bice byo guturamo.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire kivuga ko ivugururwa ry'ibyo bishushanyo mbonera rizakorwa kugeza mu kwezi kwa Kamena 2020 kandi rizakorwe mu byiciro 2: icyiciro cya 1 kizareba imijyi ya Muhanga,Rubavu na Nyagatare,mu gihe icyiciro cya 2 cyo kizareba imijyi ya Musanze,Huye na Rusizi.
Buri gishushanyo mbonera kizajya kijyana n'umwihariko wa buri mujyi.
John BICAMUMPAKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru