Yanditswe Jun, 29 2022 13:06 PM | 77,730 Views
Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe isanzure,
ruvuga ko mu gihe cya vuba rugiye gushyira hanze uburyo bw’ikoranabuhanga
bwifashisha amakuru atangwa n’ibyogajuru ku buhinzi.
Ruvuga ko ibi biri mu rwego rwo guteza imbere uru rwego rukorwamo n’abasaga 70% by’Abanyarwanda, ku buryo azajya yifashishwa n’inzego z’ubuhinzi mu kongera umusaruro w’uru rwego rugize 23% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
U Rwanda ruri mu bihugu 10 byo kuri uyu mugabane wa Afurika bifite ibyogajuru mu isanzure, ndetse akaba ari kimwe mu bihugu byatangiye kwifashisha amakuru y’ibyogajuru mu buhinzi.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe isanzure ruvuga ko rwatangiye kureba uburyo amakuru atangwa n’ibyogajuru yabyazwa umusaruro mu nzego zinyuranye, zirimo n’ubuhinzi bugize 26% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibya tekinike muri Rwanda Space Agency, Kwizera George avuga ko barimo kunononsora uburyo bw’ikoranabuhanga ry’ibyogajuru rizajya ryifashisha amakuru yo mu isanzure ajyanye n’iby’ubuhinzi, ku buryo azajya ahabwa inzego z’ubuhinzi mu rwego rwo guteza imbere uru rwego rukorwamo n’abasaga 70% by’Abanyarwanda.
Umuhinzi wabigize umwuga, Nsengiyumva Francois avuga ko aya makuru ku buhinzi bwabo baba bayakeneye cyane ku buryo bamenya ikigero cy’inyongeramusaruro bakoresha, ndetse n’ikigero cy’uburumbuke bw’ubutaka bityo begushora byinshi bituma umusaruro wabo uhenda ku isoko.
Visi Perezida wa kabiri w’Urwego rw’Abikorera, Aimable Kimenyi avuga ko nk’abikorera bazafatanya n’Urwego rw’U Rwanda rw’isanzure mu gukora igicuruzwa gikorewe mu gihugu gishobora no gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe kuvugurura ubuhinzi, Octave Semwaga avuga ko hari amwe mu makuru batangiye guhabwa n’ibyogajuru ashingirwaho mu gufata ingamba ku myunzure, amapfa n’ibindi ku buryo ubu buryo burimo guhimbwa buzarushaho kubunganira
Usibye urwego rw’ubuhinzi, Rwanda Space Agency irimo gukora uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye burimo n’ubwerekana intera iri hagati y’ibikorwaremezo, ku buryo ubu buryo bugaragaza urugendo umuturage akora agiye gushaka serivisi z’itandukanye ndetse ni uburyo imiturire igenda yaguka binyuze mu makuru akubiye mu mafoto atangwa n’ibi byogajuru biri mu isanzure.
Bosco Kwizera
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru