Yanditswe Apr, 09 2019 08:08 AM | 4,623 Views
Abasirikari 10 b'Ababiligi baguye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibutswe kuri uyu wa 8 Mata 2019, kimwe n’abandi Babiligi bishwe bazira kuba barashakanye n’abo mu bwoko bw’Abatutsi hamwe n’abakoreraga Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda.
Ni umuhango witabiriwe n’Abaminisitiri b’Intebe uw’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, n’uw’u Bubiligi Charles Michel bunamiye aba Commando bari mu Rwanda mu rwego rw'ingabo z'Umuryango w'Abibumye MINUAR, mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Harimo abarindaga ikibuga cy'indege cya Kanombe n'abarindaga Ministre w'Intebe Agathe Uwiringiyimana.
Ku rwibutso rw’aho izi ngabo zarasiwe ahahoze ari ikigo cya Gisirikare hazwi nka Camp Kigali, hari Ministre w'Intebe w’u Bubiligi Charles Michel n’uw’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente bunamiye izo ngabo.
Ministre w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel yavuze ko ahantu nkaha ari ikimenyetso gikomeye ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bidasize n’abandi bantu bitandukanyije n’ubu bwicanyi.
Charles Michel yagize ati:
“Kwibuka ni inshingano yacu twese rero birakwiye ko tugira ubutwari bwo kureba amateka yacu, tukabikorana ukuri kose tukabikuramo amasomo yo kubaka ejo hazaza heza hatubereye twese. Buri nzirakarengane yaguye hano igomba kutubera urumuri rutumurikira mu mitima yacu, no mu bitekerezo byacu bityo, bigatuma twubaka ejo hazaza heza. Mu izina ry'Ababiligi mpagarariye hano, nunamiye abasirikare 10 b'abakomando baguye hano, ndetse n'inzirakarengane zose zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bagire iruhuko ridashira.”
Ministre w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, yavuze ko u Rwanda rushima ubwitange bw’izi ngabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yaho ndetse n'uruhare rw'u Bubiligi mu kwiyubaka k' u Rwanda nyuma ya Jenoside.
Dr Edouard Ngirente yagize ati:
“Abasirikare 10 b'Ababiligi bishwe ku ikubitiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bari baraje mu Rwanda mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro, tuzahora tubibuka mu cyubahiro kuko bapfuye bazize kurwanya ikibi, nk’uko nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze ejo, nta bundi bufasha twabaha, usibye gusangira akababaro twatewe n'abantu bagize ubutwari bwo kurwanya ikibi, bakanabizira. Nyuma y'imyaka 25 u Rwanda rwahisemo kureba imbere ndetse no guteza imbere abaturage barwo, igihugu cy'u Bubiligi cyakomeje kutuba hafi muri uru rugendo. Nyakubahwa ndagira ngo mbashimire kuba mwaraje kwifatanya natwe nk' ikimenyetso cy'uko ubuzima bwatsinze ikibi, ndetse n' icyizere bitanga kuri ejo haza heza.”
Usibye abasirikare 10 b'Ababiligi bunamiwe kuri uyu wa 8 Mata 2019, hibutswe n’abandi babiligi bishwe kubera ko bashakanye n'Abatutsi ndetse n'abandi bakozi 8 bakoreraga Ambasade y'u Bubiligi na bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango wanitabiriwe kandi na Madam Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Faki Mousa Mahamat, Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Jean Claude Junker Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi ndetse n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba ndetse n' imiryango y'aba basirikare bose bakaba bunamiye izi nzirakarengane.
Inkuru ya Eddy Sabiti
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru