AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

HARI KUVUGURURA UBURYO BWO GUKORA IGENAMIGAMBI MU NZEGO ZA LETA

Yanditswe May, 12 2019 13:45 PM | 5,396 Views



Minisiteri y'imari n'igenamigambi iratangaza ko irimo kuvugurura uburyo bwo gukora igenemigambi mu nzego za leta kuko ngo ibibazo byose bivuka akenshi biterwa n'igenamigambi ritanoze.

Ibi umunyamabanga wa leta muri iyi minisiteri yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari kumwe na komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo by'igihugu.

Minisiteri y'imari n'igenamigambi n'ibigo biyishamikiyeho, yagaragarije iyi komisiyo y'umutwe w'abadepite, uburyo izakoresha ingengo y'imari y'umwaka wa 2019/2020, irenga miliyari 800 z'amafaranga y'u Rwanda. 

Nk'urwego rutegura ingengo y'imari, rukanagenera izindi nzego runacunga ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga, abadepite bagarutse ku buryo MINECOFIN iteganya no gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara.

Umunyamabanga wa leta muri iyi Minisiteri Dr UWERA Claudine yasobanuye ko byaba ibireba n'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga, yaba ibirara byo kwishyura cyangwa se n'inyigo zikorwa mbere y'uko umushinga utangira, ahanini biterwa n'igenamigambi ritanoze. 

By'umwihariko, yemeza ko hafashwe ingamba kugira ngo hatazongera kubaho ibirarane, ariko cyane cyane hanozwa igenamigambi.


Ku birebana n'imicungire y'amasezerano hagati ya leta na ba rwiyemezamirimo, umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe amasoko ya leta SEMINEGA Augutus avuga ko bafashe ingamba yo kuyagenzura na mbere y'uko umushinga utangira.

Minisiteri y'imari n'igenamigambi yasobanuye ko mu mwaka utaha w'ingengo y'imari, izongera imbaraga mu bukangurambaga bukorwa, kugira ngo abaturage bitabire kwizigamira mu buryo bw'igihe kirekire bwa Ejo Heza, ndetse banagane ibigo by'imari, kugira ngo ubukungu bwabo bwiyongere, bityo n'igihugu kirusheho gutera imbere.

Inkuru ya Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage