Yanditswe Mar, 06 2020 08:00 AM | 4,865 Views
Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Koronavirusi gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye by’Isi;
Guverinoma y’u Rwanda imaze iminsi yarashyizeho itsinda rishinzwe gusesengura no gukurikirana uko Igihugu cyacu kiteguye gukumira no guhangana n’icyo cyorezo; Hashingiwe ku isesengura ryagaragajwe n’iryo tsinda, Guverinoma y’u Rwanda iramenyesha abaturarwanda ibi bikurikira:
•Kugeza uyu munsi, nta cyorezo cya Koronavirusi kiragaragara mu Rwanda.
•U Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukumira no guhangana n’iki cyorezo.
•Icyakora, dukurikije ubukana bw’iki cyorezo n’uburyo gikomeje guhitana umubare munini w’abantu ku isi, turasaba abanyarwanda kutirara no gukurikiza inama zo kwirinda iki cyorezo zitangwa n’inzego zitandukanye.
Tuboneyeho umwanya wo kwibutsa ko iyi
virusi yandura ku buryo bwihuse, cyane cyane aho abantu benshi bateraniye
binyuze mu matembabuzi aturuka mu guhumeka, mu gukorora no kwitsamura, ndetse
ikaba yahererekanwa binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyane cyane mu
kuramukanya abantu bahana ibiganza. Ni muri urwo rwego Abaturarwanda basabwa
ibi bikurikira:
•Kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana;
•Kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo iki cyorezo; •Kwirinda gukororera cyangwa kwitsamurira iruhande rw’abandi; •Gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki (hand sanitizer);
•Kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi;
•Kwitabaza inzego z’ubuzima zikwegereye igihe ufite kimwe muri ibi bimenyetso: ibicurane, umuriro, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo.
Inzego z’ubuzima n’izindi nzego za Leta, zirakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n’iki cyorezo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru