AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zo kurwanya Coronavirus

Yanditswe Mar, 21 2020 21:11 PM | 36,386 Views



Hashingiwe ku ntera icyorezo cya Koronavirusi kimaze gufata ku isi, hashingiwe kandi ku buryo ibindi bihugu bihangana nacyo, byagaragaye ko hakwiriye kongerwa ingamba ndetse n'imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry'icyo cyorezo mu Rwanda. 

Uhereye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Werurwe 2020 i saa tanu na mirongo itanu n'icyenda z'ijoro (23:59) izi ngamba zishyizweho kandi zizamara igihe cy'ibyumweru bibiri (2) gishobora kongerwa: 

1. Ingendo zitari ngombwa zirabujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z'ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n'izindi. 

2. Kwishyurana hakoresheje ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na za ATM.

 3. Abakozi ba Leta bose n'abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo, keretse abatanga serivisi z'ingenzi zavuzwe haruguru. 

4. Imipaka yose irafunzwe keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n'abandi batuye mu Rwanda byemewe n'amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy'ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganijwe. Ubwikorezi bw'ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda birakomeza. 

5. Ingendo hagati y'imijyi n'uturere tw'igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ubwikorezi bw'ibicuruzwa burakomeza nk'uko bisanzwe. 

6. Amasoko n'amaduka arafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by'isuku, za farumasi, esansi na mazutu n'ibindi bikoresho by'ibanze. 

7. Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi, keretse izigemuye ibicuruzwa. lmodoka zitwara abagenzi mu mijyi zo zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya metero imwe hagati y'abagenzi. 

8. Utubari twose turafunga. 

9. Resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiriya bakabitahana (take away). 

10. Abayobozi b'inzego z'ibanze n'iz'umutekano barasabwa gushyira aya mabwiriza mu bikorwa. 

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza bahabwa. 

Ubufatanye bwacu twese ni ngombwa mu guhashya iki cyorezo.

 Bikorewe i Kigali, ku wa 21 Werurwe 

Dr. NGIRENTE Edouard Minisitiri w'Intebe 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage