Yanditswe Mar, 21 2020 21:11 PM | 36,386 Views
Hashingiwe ku ntera icyorezo cya Koronavirusi kimaze gufata ku isi, hashingiwe kandi ku buryo ibindi bihugu bihangana nacyo, byagaragaye ko hakwiriye kongerwa ingamba ndetse n'imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry'icyo cyorezo mu Rwanda.
Uhereye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Werurwe 2020 i saa tanu na mirongo itanu n'icyenda z'ijoro (23:59) izi ngamba zishyizweho kandi zizamara igihe cy'ibyumweru bibiri (2) gishobora kongerwa:
1. Ingendo zitari ngombwa zirabujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z'ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n'izindi.
2. Kwishyurana hakoresheje ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na za ATM.
3. Abakozi ba Leta bose n'abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo, keretse abatanga serivisi z'ingenzi zavuzwe haruguru.
4. Imipaka yose irafunzwe keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n'abandi batuye mu Rwanda byemewe n'amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy'ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganijwe. Ubwikorezi bw'ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda birakomeza.
5. Ingendo hagati y'imijyi n'uturere tw'igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ubwikorezi bw'ibicuruzwa burakomeza nk'uko bisanzwe.
6. Amasoko n'amaduka arafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by'isuku, za farumasi, esansi na mazutu n'ibindi bikoresho by'ibanze.
7. Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi, keretse izigemuye ibicuruzwa. lmodoka zitwara abagenzi mu mijyi zo zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya metero imwe hagati y'abagenzi.
8. Utubari twose turafunga.
9. Resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiriya bakabitahana (take away).
10. Abayobozi b'inzego z'ibanze n'iz'umutekano barasabwa gushyira aya mabwiriza mu bikorwa.
Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza bahabwa.
Ubufatanye bwacu twese ni ngombwa mu guhashya iki cyorezo.
Bikorewe i Kigali, ku wa 21 Werurwe
Dr. NGIRENTE Edouard Minisitiri w'Intebe
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru