AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Guverinoma yazamuye umushahara wa mwarimu

Yanditswe Aug, 01 2022 15:11 PM | 63,623 Views



Guverinoma y'u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu inatera inkunga koperative Umwalimu Sacco igera kuri miliyari eshanu mu rwego rwo guteza imbere imibereho ya mwarimu n'ireme ry'uburezi muri rusange.

Ni ibintu byateye akanyamuneza abarimu ubwabo ndetse n'abandi bashishikajwe n'iterambere ry'urwego rw'uburezi.

Mu mashuri abanza umushahara wa mwarimu wongereweho 88% na ho mu yisumbuye wongerwaho 40%.

Iyi nyongera yatangajwe na Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Mbere ubwo yagezaga ku mitwe yombi y'inteko ishinga amategeko ikiganiro ku byagezweho mu burezi bw’ibanze, ni ukuvuga amashuri abanza n’ayisumbuye, muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST1.

Ni inkuru yazamuye imbamutima z'abarimu, bakemeza ko ngo ibi bibateye akanyabugabo ku buryo bagiye kurushaho gukorana umurava umwuga wabo w'uburezi.

Abandi bashimishijwe n'izamuka ry'umushahara wa mwarimu ni abagize inteko ishinga amategeko.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga kandi ko uretse guteza imbere ireme ry'uburezi n'imibereho ya mwarimu, leta yizeye ko kuzamura umushahara wa mwarimu bizatuma abava muri uyu mwuga bagabanuka bityo leta ntikomeze gutakaza akayabo mu kubasimbuza.

Minisiteri y'uburezi ivuga ko abarimu bo mu mashuri abanza bagera ku 68 207 bafite impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye, A2, ari bo bongerewe 88% by'umushahara utahanwa, ni ukuvuga inyongera ingana  n'amafaranga y'u Rwanda angana na 50.849 FRW kuri buri wese.

Abarimu bakorera kandi bagahemberwa ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza, A1, bagera ku 12 214 bongerewe 40% by'umushahara utahanwa w'umutangizi, ni ukuvuga inyongera ingana na 54.916 FRW kuri buri wese.

Ni mu gihe abarimu bagera ku 17 547 bakorera kandi bagahemberwa ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, A0, na bo bongerewe 40% by'umushahara utahanwa w'umutangizi, ni ukuvuga inyongera ya 70.195 FRWs kuri buri wese.

Hongerewe kandi umushahara w'abayobozi b'amashuri, abayobozi bungirije n'abandi bakozi bo mu bigo by'amashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano.

Muri rusange igiteranyo cy’amafaranga yongerewe ku mishahara y’abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ni miliyari 5,3 ku kwezi, ni ukuvuga miliyari 64,4 ku mwaka.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage