AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Guverinoma yatanze icyizere ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko

Yanditswe May, 18 2022 19:27 PM | 113,290 Views



Guverinoma yatanze icyizere ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko gishobora gukemuka umwaka utaha, kubera ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kuzahuka ndetse zimwe mu mpamvu zateye icyo kibazo zikaba zigenda ziva mu nzira buhoro buhoro.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu.

Ni ikiganiro cyibanze ahanini ku kibazo cy’ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka, dore ko ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare giherutse gutangaza ko mu kwezi gushize kwa Kane byazamutseho hafi 10%.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yatanze icyizere avuga ko iki kibazo gishobora gukemuka umwaka utaha dore ko n'izamuka ry'ubukungu bw'u Rwanda muri iki gihe naryo ubwaryo ritanga icyizere.

Abajijwe ku cyo leta iteganyiriza abakozi bayo kugira ngo babashe guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kuzamura umushahara bigoye gusa ngo hari ibyo leta iteganyiriza abasanzwe bahembwa umushahara muto nk’abarimu n’abakozi bo ku rwego rw’Akagali.

Kugeza ubu kandi igiciro cya Gaz ni kimwe mu byatumbagiye kandi iri mu bicuruzwa by’ibanze bikenerwa n’abatari bake bayitekesha.

Minisitiri w’Intebe avuga ko guverinoma yihaye amezi 6 ngo ibe yakemuye ikibazo kiri mu bucuruzi bwa gaz, ikibazo agaragaza ko gishingiye ku bikorwa remezo bidahagije cyane cyane ububiko bwayo.

Muri iki kiganiro kandi Dr Ngirente yagarutse ku zindi ngingo aho yafashe umwanya maze asobanura impamvu guverinoma iherutse gufata icyemezo cy’uko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko.

Ku birebana n’inama ya CHOGM u Rwanda rwitegura kwakira, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko imyiteguro igenda neza, avuga ko kubera impinduka ziteganyijwe cyane cyane ku mikoreshereze y’imihanda mu mujyi wa Kigali mu minsi ya vuba abatuye n’abagenda mu murwa mukuru w’u Rwanda bazasobanurirwa byimbitse uko bazajya bakora ingendo zabo batabangamiwe.

Minisitiri w’Intebe yaherukaga kugirana ikiganiro n’abanyamakuru tariki 16 Werurwe uyu mwaka, ikiganiro nacyo kibanze kuri gahunda y’igihugu yo kuzahura ubukungu.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage