AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Guverinoma yashimiye abatuye i Nyaruguru uruhare rwabo mu umutekano

Yanditswe Jul, 04 2022 21:46 PM | 65,927 Views



Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye bwakomeje kubaranga bo n’ingabo z’u Rwanda  mu kubungabunga umutekano n'ubusugire bw'igihugu.

Hari mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi mukuru wo kwibohora, aho Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yashyikirije ku mugaragaro impano Nyakubwahwa Perezida wa Repubulika yageneye abatuye Nyaruguru igizwe n'ibikorwa remezo binyuranye  

Muri ibi birori byabanjirijwe no gutaha bimwe mu bikorwa by’iterambere byagezweho mu Karere ka Nyaruguru muri uyu mwaka nk’ibitaro, Umudugudu w’icyitegererezo n’ishuri ryisumbuye ryo ku rwego rwo hejuru byose biri ku Munini, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abaturage ko ibi byose ari  impano bagenewe na  Perezida wa Repubulika yaje kubashyikiriza.

Umudugudu w’iicyitegererezo wa Munini n'ibindi bikorwa remezo biwugize  wuzuye utwaye milliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisiteri y’Ingabo ni yo yubatse uyu mudugudu ugizwe n’inzu abaturage babamo ,urugo mbonezamikurire y’abana bato,isoko n’ikiraro rusange cyororewemo ingurube.

Abaturage batujwe mu Mudugudu wa Munini barashimira nyakubahwa president wa Repubulika wabatuje.

Hirya no hino mu gihugu kugeza ubu harabarurwa imidugudu 102 yatujwemo abaturage irimo 10 yo ku rwego rw’icyitegererezo. 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko iyi midugudu yatumye abaturage babona aho kuba ndetse hamwe n’ibindi bikorwa begerejwe babona uko biteza imbere.

Akarere ka Nyaruguru kagaragaza umwihariko w’ibikorwaremezo biri ku rwego rwo hejuru kagezeho mu gihe u Rwanda rwizihiza kwibohora ku nshuro ya 28 ariko ngo ibi byose ntibyari kugerwaho iyo hatabaho umutekano. 

Aha ni ho Minisitiri w’Intebe yahereye ashimira abatuye Karere ka Nyaruguru ku bufatanye bagaragarije ingabo z’u Rwanda kugira ngo mutekano watumye ibi bikorwa bishoboka ugerweho. 

Kuri uyu munsi hizihizwa isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 28 hirya no hino mu gihugu hatashywe ibikorwa by’iterambere 497 birimo  ibikorwa 150 by’iterambere ry’ubukungu n’ibindi 300 bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage. 

Tuyisenge Adolphe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage