AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Guverinoma yageneye inganda miliyari 150 yo gukomeza kuzahura inganda zashegeshwe na COVID19

Yanditswe Mar, 26 2021 06:32 AM | 47,274 Views



Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Leta yagennye miliyari 150 z’amafranga yo kuzahura inganda zazahajwe n’icyorezo cya COVID19, ibi bikazatuma umusaruro wazo wongera kuzamuka kuko mwaka ushize wagabanutse ku gipimo cya 4%.

Ni ikiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibikubiye muri gahunda yo kuzahura ubukungu bw’igihugu bwashegeshwe n’icyorezo cya CIVID19 by’umwihariko mu rwego rw’inganda cyane ko umusaruro warwo wagabanutse ku mpuzandengo ya 4%.

Dr Ngirente yagaragaje ko icyorezo cya COVID19 cyasanze ubukungu bw’isi muri rusange bwari bwazamutse ku gipimo cya 2.8% muri 2019 mu gihe byari biteganijwe ko buzamuka ku gipimo cya 3.6% muri 2020 ariko ntibwazamuka uko byari biteganijwe. 

Yavuze ko COVID19 yagize ingaruka zikomeye mu bukungu bw’igihugu bwazamukaga ku gipimo cya 7.4%, aho nko mu gihembwe cya kabiri cya 2020 bwamanutse ku gipimo cya 12% munsi ya zero. Agaragaza ko urwego rw’inganda na rwo rwahuye n’ingorane.

Nubwo mu mwaka ushize Leta yashyizeho ikigega nzahurabukungu kigamije gufasha inzego zinyuranye zagizweho ingaruka n’icyorezo aho miliyari 75 muri miliyari  100 zashyizweho zamaze guhabwa abikorera, Minisitiri w’Intebe avuga ko inganda nk’urwego rwa 2 mu kwinjiza imisoro myinshi, inganda zashyiriweho miliyari 150 kugira ngo zikomeze guhangana n’ingaruka za COVID19.

Byinshi mu bibazo n’ibitekerezo by’abadepite n'abasenateri birarebana ahanini n’ubwihutirwe bwo kuzahura urwego rw’inganda kugira ngo umusaruro uziturukamo ukomeze kuzamura ubukungu bw’igihugu bityo ibyo igihugu gitumiza hanze bigabanuke ahubwo hongerwe ibyoherezwayo.

Dr Ngirente yabasobanuriye hakomeje gahunda yo kubaka ibyanya by’inganda 9 hirya no hino  mu turere kugira ngo zikomeze gutanga umusaruro ugaragara bityo intego y’uko uru rwego ruzaba rutanga 21% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka wa 2024 izagerweho kuko uru rwego rwari rugeze ku gipimo cya 19%.



Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage