Yanditswe Sep, 28 2020 10:31 AM | 76,948 Views
Nyuma y’amezi atandatu Guverinoma itangije gahunda yo gutera imiti yica
imibu itera Malaria mu bishaha
hifashishijwe utudege tutagendamo abapilote,abaturage baturiye ibyo bishanga
abaravuga ko ubukana bwa malaria bwagabanutse.
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa 3 uyu mwaka ni bwo Minisiteri y'Ubuzima yatangije igikorwa cyo gutera imiti yica imibu ikwirakwiza malaria muri bimwe mu bishanga bihingwamo imiceri kandi bikunda kugira ibidendezi by'amazi ari na ho hororokera imibu. Iki gikorwa cyahereye mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.
Abaturiye ibyo bishanga barahamya ko bagereranyije mbere yo gutera umuti mu bishanga na nyuma yaho habaye impinduka mu igabanuka ry'imibu n'indwara ya malaria. Gusa, ariko ngo ibyo ntibyatuma birara ngo bibagirwe izindi ngamba zo kwirinda.
Kaneza Deborah, utuye mu Murenge wa Rusororo yagize ati ''Mbere wasangaga nta kwezi kwashira umuntu atarwaye malaria, ariko kuva batera imiti malarira singikunda kuyirwara kandi nahoraga nyirwara. Imibu na yo yaragabanutse ntikiri myinshi. Ariko ibyo tubifatanya no gukiza ibihuru bidukikije, kuvanaho ibizenga by'amazi tukanarara muri supernet.''
Bavumiragira Emmanuel we ati ''Imibu yarazaga, mu nzu igatumuka. Indege aho ziziye zateye imiti, ya mibu iragenda. Abana bacu barwaraga malaria ubu bameze neza.''
Abajyanama b'ubuzima bafite mu nshingano kuvura malaria itaraba igikatu na bo bahamya ko umubare w'abafatwaga n'iyi ndwara wagabanutse.
Uyu ni Mukakizima Agnes, umwe mu bajyanama b'ubuzima ukorera mu murenge wa Rusororo w'akarere ka Gasabo.
Ati “''Nakiraga abana nk’icumi ku munsi, ariko icyo gikorwa cyo kwica umubu mu bishanga bifashishije akadege, kimaze gukorwa, bijyanye n'ubukangurambaga no kwigishwa kurara mu nzitiramibu, byatumye abarwayi bagabanuka, hari n'igihe mara icyumweru ntabonye umurwayi.''
Kugabanuka kw'abarwayi ba malaria na none bishimangirwa n'ubuyobozi bw'ikigo nderabuzima cya Solace Ministries gikorera mu murenge wa Rusororo. Dusabe Françoise, ni umuforomo muri icyo kigo nderabuzima.
Yagize ati ''Abaturage barwaye malaria twakiraga baragabanutse nko ku kwezi twakiraga abarwaye malaria hagati ya 300 na 400, ariko ubu ku munsi wa none turakira hagati ya 40 na 50. Navuga ko ikigero cyagabanutse kuri 60% muri make gutera imiti yica malaria byazanye impinduka ikomeye.''
Ushinzwe gahunda yo kurwanya malaria mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, Dr Mbituyimana Aimable avuga ko hakiri kare kugira ngo harebwe niba iyi gahunda yakwirakwizwa hose mu gihugu cyane ko amezi 8 icyo kigo cyagenwe atarashira bitewe n'uko higeze gusubikwa imirimo kubera kwirinda COVID19.
Ati ''Amezi ashize ni make, ngo tube twafata umwanzuro niba koko kiriya gikorwa kigabanya imibu mu bishanga, kugira ngo dufate umwanzuro wo kucyimurira ahandi. Twagisubukuye mu kwezi kwa 5,ntabwo turabona imibare itwereka umusaruro, ariko tugenda dukurikirana umunsi ku munsi ngo turebe, nta makuru ahagije turabona.''
Iki gikorwa cyo gutera imiti yica imibu mu bishanga hifashishijwe indege 4 ntoya zitagendamo abapilote cyagenewe ingengo y'imari igera kuri miliyoni 150 z'amafaranga y'u Rwanda hatabariwemo ikiguzi cy'izo ndege.
RBC itangaza ko imibare ya 2019-2020 igaragaza ko abanduye malariya bageze kuri miliyoni zisaga 2, imibare ikagenda inyurana bitewe n'akarere ku kandi. Mu mwaka wa 2018-2019 malariya yahitanye abantu 272 hanyuma mu kwaka ushinze wa 2019-2020 abahitanywe na malaria bagabanutseho 37% bagera ku 167.
John BICAMUMPAKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru