Yanditswe Sep, 12 2020 10:58 AM | 92,465 Views
Abafite ubukwe bakenera
kwiyakirira mu mahoteri bemera ko n'ubwo umwanzuro wo kubanza kwipimisha
coronavirus mbere yo kwiyakira ubakomereye biturutse ku ngengo y'imari
bisaba, ngo kwirinda no kurinda bagenzi
babo icyorezo cya Covid 19 ni byo bigomba bigomba kuza ku isonga.
Inama y'abaminisitiri yo kuri uyu wa 4 yemeje ko amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira harimo inama n'ubukwe bizakomeza kubahiriza amabwiriza y'inzego z'ubuzima harimo kwipimisha Covid 19, abitabiriye izo nama n'ubukwe bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi yo kwipimisha kandi umubare w'abitabiriye ibyo nturenze 30% by'ubushobozi bw'aho bateranira.
Bamwe mu bitegura ubukwe mu minsi ya vuba aha bashima uyu mwanzuro mu kubungabunga ubuzima bwabo n'ubwa bagenzi babo ariko bakavuga ko ugoranye, dore ko wanafashwe hari n'abishyuye aho bazakorera amafaranga y'avance kandi bakaba nta cyizere bafite cyo kuyasubizwa:
Ku ruhande rw'abafite amahoteri n'ibyumba byo kwakiriramo ubukwe n'inama bo bavuga ko umwanzuro w'uko abantu bagomba kwipimisha mbere yo guhabwa izo serivisi, byatumye abakiriya bagabanuka, ariko ngo biteguye kubahiriza uwo mwanzuro w'ubwirinzi.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ku bigomba kwitabwaho mu bijyanye no kwiyakira ku babishaka.
Yagize ati ''Igishya kiri muri ibi byemezo ni uko abamaze gushyingiranwa bakifuza kujya kwiyakira n'abavandimwe bemewe kubikora ariko bigasaba ibintu 2. Icya mbere ni uko aho bagomba gukorera kwiyakira batagomba kurenza 30% by'imyanya iyo hoteli ishobora kwakira, icya 2 ni uko bagomba kwipimisha biyishyuriye, ubwo biruvikana ufite ubwandu ntaho ajya.''
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu avuga ko ibijyanye no gusezeranya abashaka kurushinga ku murenge nta cyahindutse, abitabira icyo gikorwa ntibagomba kurenga 15 na ho gushyingiranwa mu itorero mu rusengero rwemewe gukora ubwitabire ntiburenze abantu 30.
Ku rundi ruhande ruhande ariko inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 4 yimuye isaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo ivanwa ku isaha ya saa moya z'umugoroba igashirwa isaa tatu. Ni umwanzuro wakiriwe neza n'abakora imirimo inyuranye bakenera gutaha mu ngo zabo.
Inama y'abaminisitiri yaherukaga guterana ku itariki ya 26 z'ukwezi gushize kwa 8 ni yo yari yashyizeho isaha ya saa moya yo kuba abantu bageze mu rugo, ariko iyo saha yakunze kugora abantu ndetse hakagaragara ubwiyongere bw'abarenze ku mabwiriza, umubyigano ukwbije w'ibinyabiziga ndetse n'impanuka za hato na hato zakomokaga ku muvuduko ukabije w'ibinyabiziga.
John BICAMUMPAKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru