AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gukora ibyiza ni byo bizaturinda abo bose batwifuriza inabi- Perezida Kagame

Yanditswe May, 01 2021 18:58 PM | 23,797 Views



Asoza inama ya komite nyobozi yaguye y'Umuryango FPR Inkotanyi, Chairman wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko icyo u Rwanda rukeneye ari amahoro ndetse n'ubwisanzure mu gushyira mu bikorwa gahunda zo guteza imbere no kuzana impinduka mu Rwanda. 

Yagize ati "Ntitwifuza kugira uwo tubangamira muri uru rugendo kimwe nuko natwe tutwifuza ko hagira utubangamira mu rugendo rwacu."

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko umwihariko w’ibisubizo u Rwanda rukeneye na byo bishingiye ku mwihariko w’ibibazo bigomba gukemuka. Aha akaba yabwiye abanyamuryango b’umuryango wa RPF Inkotanyi agira ati "Iyo wumva ko uzakemura ibibazo nkuko ahandi bikemuka uba wamaze guhabanya n’indangagaciro z’uyu muryango. Dufite umwimerere wacu ndetse n’uburyo dukoramo ibintu."

Perezida Paul Kagame yasabye abanyamuryango ndetse n’Abanyarwanda muri rusange yaba umuto cyangwa umukuru bagomba kumenya ko iyo ari yo mikorere y’umuryango RPF Inkotanyi. Yavuze guharanira gukora icyiza ari cyo cyonyine kizaca intege abo bose barwanya gahunda nziza uyu muryango ugeza ku Banyarwanda. Ati "Gukora ibyiza nibyo bizaturinda abo bose batwifuriza inabi."

Yavuze ko abo bose bakomeje gusebya igihugu hari kimwe bananiwe gutsinda icyo kikaba aribyo igihugu gikomeje kugera.

Ku munsi wa kabiri ari na wo wari uwa nyuma Chairman w'Uumuryango RPF Inkotanyi akaba yashimiye abanyamuryango bitabiriye iyi inama yagutse ndetse nabatanze ibiganiro.

Kuri uyu munsi wa kabiri mu biganiro byatanzwe harimo ikijyanye n’ubutabera kuri jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’incamake ya raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe raporo yiswe Muse Report.

Iki kiganiro ahanini cyibanze guhangana n'abakomeje kugoreka amateka y’Abanyarwanda cyane abo bakomeje gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yavuze ko igikomeye kiri muri raporo yakozwe n’u Bufaransa ndetse n'iyakozwe n’u Rwanda  ari uko abakekwaho jenoside bagishakishwa hirya no hino kugeza bamaze gutakaza ubufasha bahabwaga n’u Bufaransa, ibi bikaba bigiye korohera ubutabera mu kubata muri yombi.

Bamwe mu batanze ikiganiro bavuze ko nta na rimwe ikinyoma kizatsinda ukuri, maze bemeza ko ukuri kw’amateka ya jenoside yakorewe kuzwi kandi ko kugomba gutsinda.

Sylivanus KAREMERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage