AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Gukingira Covid-19 bituma uyifite imushiramo vuba ntayikwirakwize-Impuguke

Yanditswe Oct, 12 2021 16:39 PM | 28,904 Views



Impuguke mu birebana n’ubuzima zemeza ko gukingira Covid-19 bituma ufite iyo virus imushiramo vuba ku buryo atagira umwanya munini wo kuyikwirakwiza, ari nayo mpamvu ubwandu bwayo burimo kugabanuka nyuma yo gukingira abasaga Million 3 hirya no hino mu gihugu.

Hirya no hino mu gihugu haracyagaragara bamwe mu bakuze bari hejuru y'imyaka 70 batarakingirwa, nyamara aribo bahereweho inkingo zikiza.

Bitarenze tariki 20 Ukwakira uyu mwaka, hazaba hamaze guterwa Inkingo zisaga Miliyoni 1.3 mu baturage bo mu turere 27 turimo utwegereye imipaka ihuza u Rwanda n'ibihugu birwegereye, ndetse n'udufite ikigero cy'ubwandu n'impfu kiri hejuru.

Umuyobozi w'ishami ryo kurinda no kurwanya indwara mu kigo cy'ubuzima RBC, Dr. Albert Tuyishime avuga ko aba bacikanwe n'ubwo bafite impamvu zabo, ariko bazakomeza gukingirwa n'abandi.

Mu bigo nderabuzima byo mu  Mujyi wa Kigali byose harimo guterwa urukingo rwa mbere n'urwa 2 ku bantu basaga ibihumbi 180 mu minsi 10 isigaye.

Bamwe mu rubyiruko rurimo RBA yasanze mu kigo nderabuzima cya Muhima barimo guterwa urukingo rwa mbere, ruvuga ko impamvu rwatinze gukingirwa zidafite ishingiro bagahamagarira bagenzi babo kwikingiza.

Impuguke mu birebana n'ubuzima, Dr. Vedaste Ntahindwa avuga ko urukingo rwa COVID-19 rufite uruhare rwo kugabanya ikwirakwiza ry'ubwandu bw'iki cyorezo.

Mu gihugu hose ubwandu bugeze ku kigero cya 0.6% buvuye ku 10% muri Nyakanga muri tumwe mu duce tw'igihugu uyu mwaka.

Kugeza kuri uyu wa mbere, mu gihugu hari hamaze gukingirwa abantu basaga Miliyoni 3 bari bamaze gukingirwa urwa mbere n'urwa kabiri.

Ubushakashatsi buherutse gukorerwa ku bantu Miliyoni 22 n'ibihumbi 600 bo mu Bufaransa, byagaragaje ko abakingiwe baba bafite amahirwe agera ku nshuro 9 yo kutaremba, ndetse no guhitanwa na COVID-19 bagereranyije n'abatarakingirwa.


Kwizera Bosco




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage