Yanditswe Mar, 25 2024 20:08 PM | 111,109 Views
Abanyamuryango 200 ba koperative KOABIDU yo mu Karere ka Gisagara bahinze urusenda mu gishanga cya Duwani, barataka igihombo batewe n’imbuto mbi bahawe na rwiyemezamirimo, bagasaba ko batakongera kuruhinga kuko kuva basabwa guhinga uru rusenda nta narimwe bararukuramo umusaruro.
Mu gishanga cya Douane muri Gisagara, aba bahinzi barataka umusaruro muke w'urusenda, ni bamwe mu banyamuryango ba koperative KOABIDU basabwe guhinga urusenda, mu gihe hari bagenzi babo bahinze ibigori bo bakaba bishimiye umusaruro babonye.
Aba bahinzi bavuga ko imbuto y'urusenda bahawe bayizaniwe na rwiyemezamirimo wagombaga no kujya abagurira umusaruro, ariko ngo yayibahaye yararengeje igihe cyo kuyihinga.
Uretse umusaruro muke bavuga ko n'urwo bajyanye kwa rwiyemezamirimo bategereje ko abishyura urwo basaruye inshuro 3 nubu ngo ntarabishyura.
Ndungutse Aloys umuyobozi wa koperative KOABIDU, asobanura ko abahinze urusenda igihombo bafite bagitewe n'imbuto mbi bahawe ndetse ngo uyu rwiyemezamirimo akaba yanga no kwishyura abaturage.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungurije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habineza Jean Paul yatangarije RBA ko abaturage batazongera guhinga urusenda kuko basanze nta nyungu bakuramo.
Koperative KOABIDU igizwe n'ababyamuryango 1035 ihinga ku buso hegitari 100, urusenda ruhingwa kuri ha 3 n’abanyamuryango 215.
Christine Ndacyayisenga
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru