AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Gisagara: Abahinzi b'urusenda barataka igihombo batewe n'imbuto mbi bahawe na rwiyemezamirimo

Yanditswe Mar, 25 2024 20:08 PM | 111,109 Views



Abanyamuryango 200 ba koperative KOABIDU yo mu Karere ka Gisagara bahinze urusenda mu gishanga cya Duwani, barataka igihombo batewe n’imbuto mbi bahawe na rwiyemezamirimo, bagasaba ko batakongera kuruhinga kuko kuva basabwa guhinga uru rusenda nta narimwe bararukuramo umusaruro.

Mu gishanga cya Douane muri Gisagara, aba bahinzi barataka umusaruro muke w'urusenda, ni bamwe mu banyamuryango ba koperative KOABIDU basabwe guhinga urusenda, mu gihe hari bagenzi babo bahinze ibigori bo bakaba bishimiye umusaruro babonye.

Aba bahinzi bavuga ko imbuto y'urusenda bahawe bayizaniwe na rwiyemezamirimo wagombaga no kujya abagurira umusaruro, ariko ngo yayibahaye yararengeje igihe cyo kuyihinga.

Uretse umusaruro muke bavuga ko n'urwo bajyanye kwa rwiyemezamirimo bategereje ko abishyura urwo basaruye inshuro 3 nubu ngo ntarabishyura.

Ndungutse Aloys umuyobozi wa koperative KOABIDU, asobanura ko abahinze urusenda igihombo bafite bagitewe n'imbuto mbi bahawe ndetse ngo uyu rwiyemezamirimo akaba yanga no kwishyura abaturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungurije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habineza Jean Paul yatangarije RBA ko abaturage batazongera guhinga urusenda kuko basanze nta nyungu bakuramo.

Koperative KOABIDU igizwe n'ababyamuryango 1035 ihinga ku buso hegitari 100, urusenda ruhingwa kuri ha 3 n’abanyamuryango 215.

Christine Ndacyayisenga



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage