Yanditswe Apr, 11 2024 15:40 PM | 87,921 Views
Imibiri isaga 1000 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gicumbi yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete rwavuguruwe.
Abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso bavuze ko imitima yabo iruhutse nyuma y'igihe basaba ko ruvugururwa.
Imibiri iyari isanzwe irushyinguyemo rutaravugururwa ni 1049, muri yo 33 yavanywe mu ngo aho yari ishyinguwe naho 13 ivanwa mu rundi Rwibutso rwa Nyamiyaga. Ubu uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri 1095.
Hari hashize igihe basaba ko uru rwibutso ruvugururwa kubera ibibazo rwari rufite none ubu rufite isura nshya nyuma yo kuvugururwa. Ni ibintu byishimirwa by'umwihariko n'abafite ababo bashyinguwe muri uru rwibutso.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yunamiye abashyinguye muri uru rwibutso, afata mu mugongo kandi yihanganisha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko uko bishoboka kose bakomeza kwitabwaho.
Kuvugurura urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete byatwaye amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari imwe.
Minisitiri Musabyimana yavuze ko ruzakomeza kwitabwaho no gushyirwamo ibyangombwa byose bisabwa mu gusigasira no kumenyekanisha amateka ya Jenoside.
Théogène Twibanire
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
4 hours
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru