AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Gicumbi: Imibiri isaga 1000 y'abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Mutete

Yanditswe Apr, 11 2024 15:40 PM | 87,921 Views



Imibiri isaga 1000 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gicumbi yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete rwavuguruwe.

Abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso bavuze ko imitima yabo iruhutse nyuma y'igihe basaba ko ruvugururwa.

Imibiri iyari isanzwe irushyinguyemo rutaravugururwa ni 1049, muri yo 33 yavanywe mu ngo aho yari ishyinguwe naho 13 ivanwa mu rundi Rwibutso rwa Nyamiyaga. Ubu uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri 1095.

Hari hashize igihe basaba ko uru rwibutso ruvugururwa kubera ibibazo rwari rufite none ubu rufite isura nshya nyuma yo kuvugururwa. Ni ibintu byishimirwa by'umwihariko n'abafite ababo bashyinguwe muri uru rwibutso.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yunamiye abashyinguye muri uru rwibutso, afata mu mugongo kandi yihanganisha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko uko bishoboka kose bakomeza kwitabwaho.

Kuvugurura urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete byatwaye amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari imwe.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko ruzakomeza kwitabwaho no gushyirwamo ibyangombwa byose bisabwa mu gusigasira no kumenyekanisha amateka ya Jenoside.


Théogène Twibanire



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya