AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gen Kazura asanga igihe kigeze ngo ibihugu bigize EAC bibane amahoro

Yanditswe Sep, 20 2021 16:59 PM | 62,006 Views



Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Kazura Jean Bosco asanga igihe kigeze ngo ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC, bibane mu mahoro n'ubwumvikane mu nyungu z'abaturage babyo.

Ibi yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Mbere mu nama y'abayobozi b'inzego z'iperereza n'ubutasi mu gisirikare cy'ibihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

Muri iyi nama y'iminsi ibiri abakuriye inzego z'iperereza mu gisirikare cya buri gihugu muri 6 bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba baraganira ku bibazo bibangamiye umutekano n'ituze muri uyu muryango.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco yagaragaje ko izi nzego ari urufunguzo rw'umutekano n'amahoro muri uyu muryango, asaba abayobozi bazo kwikemurira ibibazo aho guhanga amaso amahanga.

Yagize ati “Twese dukeneye gukora ibishoboka byose kugira ngo Afurika n'ibihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba bibane mu mahoro n'ubwumvikane kandi ni na yo mpamvu turi hano kandi uruhare rwanyu ni ingenzi. Twese turabizi ko rimwe na rimwe habaho ibibazo ariko ni yo mpamvu turi hano, ni yo mpamvu izi nzego ziriho, ni na yo mpamvu tugomba kwishakira ibisubizo by'ibibazo byacu. Ntabwo tugomba gutegereza abandi bantu baturutse hanze bazanywe no kutubwira icyo dukora ngo tubonere ibisubizo ibibazo byacu. Ndizera ko rero inama nk'iyi ari amahirwe atuma dushyira mu bikorwa ibyo abayobozi bacu bifuza.”

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yagaragaje kandi ko igihe kigeze ngo ibihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba bibane mu mahoro n'ubwumvikane ku neza z'abaturage babyo n'abazabakomokaho.

Ati “Wabikunda utabikunda igihe kiraza ndetse kigatambuka. Uyu munsi ibyo dufite, imiryango dufite n'abana tuzisanga tutakiri kumwe na bo, tutakiriho nubwo atari byo twifuza, ariko ibihugu byacu byo bizahoraho. Ubu rero ni amahirwe dufite yo kuganira, kungurana ibitekerezo no kujya impaka kugira ngo ahazaza hacu habe heza kuri twese. Ndatekereza ko icyo ari icyo cy'ingenzi tugomba kuzirikana kandi tukamenya abo turi bo, ko dushinzwe iperereza n'ubutasi mu girikare cy'ibihugu byacu bitandukanye. Igihe kirageze ngo twumve ko ku kiguzi icyo ari cyo cyose tugomba kubana mu mahoro n'ubwumvikane.”

Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba uvuga ko iyi nama ibaye mu gihe gikomey cy'icyorezo cya COVID19, aho ibihugu byahugiye mu bikorwa byo guhangana nacyo bigatuma imitwe y'iterabwoba ikoresha icyo cyuho ikisuganya.

Ni mu gihe kandi mu mpera z'ukwezi gushize iruhande rwa Ambasade y'u Bufaransa i Dar Es Salaam muri Tanzania hagabwe igitero cy'iterabwoba kigahitana bane abandi bagakomereka.

Col. Raphael Kibiwot Kiptoo ushinzwe ibya gisirikare mu bunyamabanga bukuru bw'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, avuga ko iterabwoba rishobora kwiyongera hirya no hino nyuma yaho Abatalibani basubiye ku butegetsi muri Afganistan bityo inzego z'iperereza mu gisirakare zikaba zigomba kuba maso kandi zikongera ubufatanye.

Col Kiptoo yagaragaje ko uretse ibijyanye n'umutekano ku mipaka y'ibihugu binyamuryango, iyi nama izanagaruka ku bikorwa by'iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique n'aho urugamba rwo kubihashya rugeze.

Ati “Icyo ni ikibazo gikomeje gukirikiranirwa hafi kuko ingabo za SADC n'iz'u Rwanda ziri muri ako gace kandi zimaze gukora byinshi ngo ibintu bisubire mu buryo. Sinshaka kubivugaho byinshi ariko icyo ni kimwe mu bintu iyi nama igomba kuganiraho. Ikindi nkuko mu byibuka kandi hari ibitero bifitanye isano n'iterabwoba biherutse kuba Dar es Salaam na Mombasa. Ibyo byose rero iyi nama igomba gushaka uburyo ingabo z'ibihugu binyamuryango n'umuryango ubwawo ushyiraho ingamba zihamye zo guhangana n'ibyo bibazo by'umutekano muke n'iterabwoba.”

Inzego z'iperereza mu gisirikare cy'ibihugu bya Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y'Epfo, u Burundi n'u Rwanda ni zo zihagarariwe muri iyi nama biteganyijwe ko isoza imirimo yayo kuri uyu wa Kabiri.


Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage