Yanditswe Mar, 25 2024 20:07 PM | 104,031 Views
Hari bamwe mu bahinzi b'umuceri mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko bamaze amezi asaga atatu bategereje amafaranga y'umusaruro wabo bagemuriye inganda ziwutunganya, bakaba basaba inzego z’ubuyobozi kubafasha gukurikirana iki kibazo kuko hari ibikorwa byabo bikomeje kudindira.
Ubuyobozi muri aka Karere burizeza aba bahinzi ko bitarenze icyumweru kimwe, bazaba babonye amafaranga yabo.
Mu gishanga cya Kanyonyomba gihuriweho n’Imirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Remera na Murambi, abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative CORIMAK bageze mu ibagara rya mbere.
Gusa kuri bo ngo bisa n’aho byatinze bitewe n’uko amafaranga y’umusaruro w’igihembwe gishize batinze kuyabona, ku buryo hari impungenge ko umusaruro w’iki gihembwe utazagenda neza.
Kugeza ubu hafi kimwe cya kabiri cy’abanyamuryango barenga igihumbi b’iyi Koperative CORIMAK, ntibarabona amafaranga y’umusaruro w’igihembwe cy’ihinga gishize.
Ni ikibazo bahuriyeho na bamwe mu banyamuryango ba Koperative COPRORIZ Ntende na yo ikorera mu gishanga cya Ntende, aba bahinzi barasaba ko hagira igikorwa vuba.
Uretse abahinzi bavuga ko amafaranga bishyuza amaze amezi atatu, ngo gutinda kwishyurwa kwabo byagize ingaruka no ku makoperative yabo.
Kugeza ubu aba bahinzi barishyuza Miliyoni zisaga 100 uruganda rwa Gatsibo Rice rusanzwe rwakira hejuru ya 80% by’umusaruro w’umuceri muri Gatsibo rubabereyemo.
Umuyobozi warwo, Kanyamacumbi Frederic, asobanura ko gutinda kwishyura aba bahinzi byatewe n’ibibazo birimo no kubura isoko, ariko ngo nta cyumweru gishira batabonye amafaranga yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko burimo gukurikiranira hafi iby’iki kibazo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru