Yanditswe Oct, 03 2021 09:34 AM | 37,917 Views
Urubyiruko
rw'abakorerabushake mu karere ka Gicumbi, rwiyemeje kutajenjekera uwo ariwe
wese wasahaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kuko byangiza ituze rya
rubanda.
Uru rubyiruko rumaze iminsi 10 ruhabwa amahugurwa ku kwicungira umutekano.
Imwe mu mirenge y'akarere ka Gicumbi ikora ku mupaka w'u Rwanda na Uganda, ikunze kugaragaramo ibiyobyabwenge birimo kanyanga ndetse n'ubucuruzi bwa magendu.
Mu rwego rwo kubikumira, urubyiruko rw'abakorerabushake ndetse n'abavuga rikumvikana bo mu mirenge ya Rubaya, kaniga na Cyumba muri Gicumbi bamaze iminsi icumi bahabwa amahugurwa ajyanye no kwicungira umutekano.
Bavuga ko abacuruza ibiyobyabwenge ari bamwe mu baturanyi babo kandi ko biteguye gufatanya n'inzego z'umutekano mu kubirwanya.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Jean Marie Vianey Gatabazi yasabye uru rubyiruko rwahawe izina ry'imboni z'umutekano, kuba maso rukarwanya ibiyobyabwenge ndetse n'ubucuruzi bwa magendu, kuko ibi byose bidindiza iterambere.
Yabwiye uru rubyiruko ko rugomba kugendera ku mahitamo y’igihugu no kuyazirikana mu migirire n’imibereho yabo ya buri munsi, ubumwe bw’Abanyarwanda, kureba kure no kubazwa inshingano.
Yagize ati "Nta ntore ikwiye kwibaza amaherezo y’ejo, ahubwo urubyiruko rufite inshingano yo gutekererereza igihugu no kugena inzagihe yacyo hanyuma rugakora cyane kugira ngo ruyigereho."
Yavuze ko leta y’u Rwanda yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge aho byaturuka hose.
Ati "Ariko dukeneye uruhare rwanyu nk’urubyiruko kuko ari ingenzi. Ni inyungu z’igihugu n’ahazaza hacyo. Turashaka ko abana banyu bazaza banywa ibirimo intungamubiri aho kunywa ibiyobyabwenge."
Muri rusange, urubyiruko 1200 rwo mu mirenge ikora ku mupaka wa Uganda nirwo rumaze guhabwa amahugurwa ku kwicungira umutekano mu turere Twa Nyagatare, Burera na Gicumbi.
Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ivuga ko nyuma yo guhugura uru rubyiruko ruzahurizwa mu makoperative rugafashwa mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Mbabazi Dorothy
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru