Yanditswe Sep, 06 2019 17:02 PM | 10,100 Views
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo
rwaburanishirije mu ruhame urubanza ruregwamo umugabo n’umugore bafatanywe udupfunyika
tw’urumogi tubarirwa mu bihumbi 24.
Urubanza rwaburanishirijwe i Gasanze mu Murenge wa Nduba. Umugabo waburanishijwe afite abagore 2 ariko ubucuruzi bw’urumogi yabukoranaga n’umuto. We yemera icyaha kuko n’ubundi yigeze kugifungirwa ahabwa imbabazi na Perezida wa Republika. Umugore we avuga ko arengana agasaba urukiko kumurenganura.
Abandi baburanishwa hamwe ni abasore 2 bakekwaho ubufatanyacyaha bo bakora umwuga w’ubumotari, bakurikiranweho kuba baranekeraga aho abapolisi bari kugira ngo badafata abacuruzaga uru rumogi, ibyo umwe akabihemberwa hagati y’ibihumbi 30 na 40.
Na ho abandi babiri bo ni abakiliya be baruguraga bisanzwe.
Ku itariki ya 31 Nyakanga 2019, ni bwo uyu mugabo w’imyaka 36 yatawe muri yombi nyuma y’uko polisi isanze udupfunyika tw’urumogi mu modoka ye no mu gikoni cy’inzu akodesha iherereye mu murenge wa Nduba.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nduba, Musasangohe Providence we avuga kuburanishiriza ibyaha nk'ibi mu ruhame biri bubafashe mu bukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko.
Yagize ati ''Igihugu cyacu kiri mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, iki rero ni kimwe mu bikorwa bishobora kuba byatanga ubutumwa mu gushishikariza abaturage kureka icuruzwa ry'ibiyobyabwenge no kubinywa kuba rero baje mukaba munareba ko twahamagaye abaturage mu rubanza ni ukugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi no kugira ngo bumve ibihano bihabwa uwacuruje cyangwa se uwabinyweye bityo bafate ingamba zikomeye.''
Bamwe mu rubyiruko rwaje mu rubanza rwo muri aka kagari bahavuye bafashe ingamba zo kuzajya batanga amakuru hagize icyo babona ku biyobyabwenge byose.
Hakizimana Emmanuel yagize ati ''Ingamba mfatiye aha ngaha n'undi wese ni uko nafata uwo nabona wese ari muri ibyo bikorwa , ni yo naba nta bushobozi mfite ariko natanga n'amakuru.''
Ubushinjacyaha bwasabiye aba bakurikiranyweho iki cyaha ko bose bakatirwa igifungo cya burundu n'izahabu y'amafaranga miliyoni 30 kuri buri wese no gufatira imodoka yakoreshwaga mu kuzana uru rumogi.Urubanza rukaba ruzasomwa ku itariki 13 Nzeri 2019 mu Murenge wa Nduba.
Inkuru mu mashusho
Mugisha Pamella
Amafoto: Ibitaro bya Kacyiru byagabiye inka abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Gasabo
Jun 21, 2021
Soma inkuru
Akarere ka Gasabo kashyikirije imiryango 31 itishoboye inzu kabubakiye
Apr 25, 2021
Soma inkuru
Abaturage b'akarere ka Gasabo ku bufatanye n'Ingabo z'Igihugu batangiye kubaka umuhan ...
Oct 16, 2019
Soma inkuru
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi i Ruhanga; imibiri 65 yabonetse mu mirenge ...
Apr 15, 2019
Soma inkuru
Abaturage b'akarere ka Gasabo barishimira ikiraro cyo mu kirere guifite agaciro ka miriyoni zig ...
May 19, 2017
Soma inkuru
Urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by'umujyi wa kigali bavuga ko ingengabitekerezo ya Je ...
Apr 11, 2016
Soma inkuru