AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Gasabo: Abakekwaha gucuruza urumogi baburanishirijwe mu ruhame

Yanditswe Sep, 06 2019 17:02 PM | 10,417 Views



Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishirije mu ruhame urubanza ruregwamo umugabo n’umugore bafatanywe udupfunyika tw’urumogi tubarirwa mu bihumbi 24.

Urubanza rwaburanishirijwe i Gasanze mu Murenge wa Nduba. Umugabo waburanishijwe afite abagore 2 ariko ubucuruzi bw’urumogi yabukoranaga n’umuto. We yemera icyaha kuko n’ubundi yigeze kugifungirwa ahabwa imbabazi na Perezida wa Republika. Umugore we avuga ko arengana agasaba urukiko kumurenganura. 

Abandi baburanishwa hamwe ni abasore 2 bakekwaho ubufatanyacyaha bo bakora umwuga w’ubumotari, bakurikiranweho kuba baranekeraga aho abapolisi bari kugira ngo badafata abacuruzaga uru rumogi, ibyo umwe akabihemberwa hagati y’ibihumbi 30 na 40.

Na ho abandi babiri bo ni abakiliya be baruguraga bisanzwe.

Ku itariki ya 31 Nyakanga 2019, ni bwo uyu mugabo w’imyaka 36 yatawe muri yombi nyuma y’uko polisi isanze udupfunyika tw’urumogi mu modoka ye no mu gikoni cy’inzu akodesha iherereye mu murenge wa Nduba.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nduba, Musasangohe Providence we avuga kuburanishiriza ibyaha nk'ibi mu ruhame biri bubafashe mu bukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko.

Yagize ati ''Igihugu cyacu kiri mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, iki rero ni kimwe mu bikorwa bishobora kuba byatanga ubutumwa mu gushishikariza abaturage kureka icuruzwa ry'ibiyobyabwenge no kubinywa kuba rero baje mukaba munareba ko twahamagaye abaturage mu rubanza ni ukugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi no kugira ngo bumve ibihano bihabwa uwacuruje cyangwa se uwabinyweye bityo bafate ingamba zikomeye.''

Bamwe mu rubyiruko rwaje mu rubanza rwo muri aka kagari bahavuye bafashe ingamba zo kuzajya batanga amakuru hagize icyo babona ku biyobyabwenge byose.

Hakizimana Emmanuel yagize ati ''Ingamba mfatiye aha ngaha n'undi wese ni uko nafata uwo nabona wese ari muri ibyo bikorwa , ni yo naba nta bushobozi mfite ariko natanga n'amakuru.''

Ubushinjacyaha bwasabiye aba bakurikiranyweho iki cyaha ko bose bakatirwa igifungo cya burundu n'izahabu y'amafaranga miliyoni 30 kuri buri wese no gufatira imodoka yakoreshwaga mu kuzana uru rumogi.Urubanza rukaba ruzasomwa ku itariki 13 Nzeri 2019 mu Murenge wa Nduba.

Inkuru mu mashusho


Mugisha Pamella




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage