AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Gakenke: Bubakiwe ibiraro byo mu kirere mu rwego rwo koroshya ubuhahirane

Yanditswe Jul, 06 2023 10:49 AM | 20,047 Views



Abatuye imirenge ya Nemba na Gashenyi yo mu Karere ka Gakenke barashima ko ibiraro byo mu kirere bubakiwe byoroheje imigenderanire ibahuza n’utundi duce byari bigoye kugeramo.

Mu Murenge wa Nemba hari ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Gisozi na mucaca gifite uburebure bwa metero zisaga 100.

Cyaje ari igisubizo ku batuye muri utwo tugari n’aberekeza mu bice bindi.

Mu murenge wa Gashenyi Naho hubatswe ikiraro cyo mu kirere gihuza abatuye utugari twa Taba na Rutenderi bari baraheze mu bwigunge.

Aba baturage bashimira ubuyobozi bwabegereje ibi bikorwaremezo.

Uretse aha muri Nemba na Gashenyi, ibiraro nk’ibi byubatswe no mu Mirenge ya Busengo, Mugunga, Mataba na Minazi, bikaba bibahuza n’indi mirenge baturiye ndetse n’akarere ka Nyabihu.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke bwasabye abaturage kubungabunga ibi biraro babirinda abashaka kubyangiza bavanaho ibyuma bajya kugurisha.

Mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2022/2023 mu Karere ka Gakenke hubatswe ibiraro bine byo mu kirere byatwaye arenga miliyoni 600 Frw.


 Robert Byiringiro.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage