Yanditswe Jan, 26 2022 16:03 PM | 29,593 Views
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG watangaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo uyu muryango wahuzaga abanyamakuru ubaha ibiganiro bigamije kubungura ubumenyi
muri urwo rwego.
Amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, yasize ibibazo byatumye ubuzima bwo mu mutwe buhungabana ku batari bake.
Kwiyungura ubumenyi mu gusesengura ibibazo bifitanye isano n’ubuzima bwo mumutwe ndetse no gufasha abahuye na byo, ni ikintu cyakomeje kugaragara ko ari ingenzi mu bika bigize ukwiyubaka ku Rwanda.
Abanyamakuru nk’abantu bafite uburyo bwo kuyobora
ibitekerezo bya benshi, bavuga ko biyumvamo inshingano yo guhanga n’ibibazo
by’ingutu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Umunyamakuru, Nibakwe Edith yagize ati "Nk'umunyamakuru gusobanukirwa ubuzima bwo mu mutwe biramfasha cyane kuko nanjye ndi umuntu, icyo kibazo nshobora kukigira ariko ikindi cy'ingenzi gikomeye twatinzeho ni ibijyanye no kurebera hamwe uko twakora inkuru ifite ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe."
Umunyamabanga mukuru wa RMC, Emmanuel Mugisha yagize ati "Abanyamakuru iyo bahuguwe bagira amakenga mu byo batambutsa, ayo makuru agamije kugira ngo akumire kurusha uko yatuma buri wese yumva cya gikorwa yagikora, ahanini ni aho bishingiye, ikindi ni gutekereza ibyo utambutsa, uburyo uwahuye n'icyo cyago cyangwa umuryango wahuye n'icyo cyago ukaba wahabwa akato muri society ukamenya uko uwufasha."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w'abahoze ari abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, Nsengiyaremye Fidele avuga ko nyuma yo kubona ko bamwe mu banyarwanda bagiye bahura n'ingaruka nyinshi zituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muryango wasanze ari ngombwa gushyiraho gahunda zifasha abantu b’ingeri zitandukanye gusobanukiorwa ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
"Twabonye tugomba gutanga umusanzu, tugatanga umusanzu mu rwego rwo kwita ku buzima bwo mu mutwe haba ku barokotse Jenoside ndetse no ku banyarwanda muri rusange. By'umwihariko twaravuze ngo reka duhe ubumenyi abanyamakuru ku buryo bwiza bwo gutara no gutangaza inkuru zivuga ku bibazo byibasira ubuzima bwo mu mutwe."
"Ku ndwara z'ubuzima bwo mu mutwe harimo kwiyahura
n'ibindi bituma abantu bashobora kubangamirwa n'imibereho y'ibibazo byibasira
ubuzima bwacu, bigahungabanya ubuzima bwo mu mutwe kuko bagira abantu benshi
babatega amatwi nk'ijwi rya rubanda."
Kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru mu bijyanye no gutegura amakuru n’ibiganiro ku buzima bwo mu mutwe, ni kimwe ariko GAERG ivuga ko n’abaturage muri rusange iki ari ikintu bakwiye guhugukira.
Uwitonze Providence Chadia
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru