AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Forex Bureau ziratunga agatoki abavunjayi batemewe n’amategeko kubateza igihombo

Yanditswe Nov, 11 2020 09:02 AM | 45,522 Views



Banki nkuru y'u Rwanda iraburira abantu ko gukora imirimo yo kuvunja cyangwa kwishyuza ibicuruzwa na serivise mu mafaranga y'amahanga utabyemerewe bibujijwe kandi bihanwa n'amategeko kuko  bigira ingaruka ku bukungu bw'igihugu no gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda.

Bamwe mu bakora umwunga w'ivunjisha mu buryo bwemewe n'amategeko mu biro byabigenwe bizwi nka Forex Bureau bavuga ko bahura n'imbogamizi yo kuba hari abantu bakora uwo mwuga mu buryo butemewe bityo bikaba bibashora mu gihombo no kuba ku isoko  bahakwirakwiza  ibihuha ko amafaranga y'amanyamahanga yabuze kandi baba bagamije guhendesha abaturage n'abakenera amafaranga mu rwego rw'ivunjisha.

Rurangwa Patrick, Umuyobozi wa RG Forex Bureau yagize ati ''Bakorera hanze, ntabwo basora nta muntu baha akazi usanga bitugiraho ingaruka twebwe ariko n'igihugu muri rusange bikigiraho ingaruka. Icya 3, ni abantu bakunze gukwiza ibihuha bavuga yuko byacitse, ngo amadevise yabuze ariko bakabikora bagamije kujya guhenda no guhendesha abantu gusa.ibyo usanga bigira ingaruka mu bucuruzi bwacu.twebwe icyifuza cyacu ni uko inzego za leta zabidufashamo kuko biramutse bicitse ibintu byose byasubira mu buryo..''

Na ho  Muhiyigize Samuel , Umuyobozi w'urugaga rw'abakora umwuga wo kuvunja we ati ''Bidufiteho ingaruka nyinshi cyane kuko twebwe tujyengwa n'amategeko ashyirwaho na BNR ugasanga bariya nta mabwiriza n'amwe bagenderaho ku buryo iyo baje mu mwuga wo kuvunja usanga batesha agaciro ibyo  turimo dukora, icyo ni ikintu gikomeye cyane kuko nk'iyo dushyizeho ibirico tugenderaho n'imirongo ngenderwaho bo ntibayubahiriza kuko nta mategeko abagenga ibyo bigatuma haza icyintu cya speculation ku isoko ry'amadolari n'andi mafaranga y'amanyamahanga.''

Banki Nkuru y'u Rwanda ivuga ko abantu bemerewe gusa kuvunja amafaranga y'amanyamahanga ari ibigo by'imari ndetse n'ibiro by'ivunjisha gusa, n'ibigo biciriritse bishobora kubisaba bikabihererwa uburenganzira gusa; yewe no mu mitangire ya se akaba yemerewe kwishyurwa no kuyakira nko mu  mahoteli, ku kibuga cy'indege n'abacuruza amatike y'indege, ku mipaka ndetse n'abacuruza imikino y'amahirwe nka za Casino.

Umuyobozi muri Banki nkuru y'igihugu  ushinzwe kugenzura imikorere y'ibiro by'ivunjisha [Forex Bureau] Francoise Kagoyire, asaba abaturage kwirinda kugana abantu bavunja mu buryo butemewe no kwirinda gutanga serivise mu mafarnaga y'amanyamahanga  kuko bigira ingaruka ku bukungu bw'igihugu, gutesha agaciro ifaranga ry'u Rwanda no guteza umuteko muke. Avuga kandi ko ababikora nibatabireka hari n'ibihano bibategereje mu rwego rw'amategeko.

Ati ''Iyo abantu bavunjira ku muhanda byica agaciro k'ifaranga kuko bashyiraho igiciro mu buryo butari kinyamwuga aho akenshi bashyiraho ibiciro binini byica agaciro k'ifaranga ryacu bikagira ingaruka mu bukungu. icya 2 byica umutekano kuko biba icyanzu cy'izandonke cg se babandi tuzi b'ibyihebe. icya 3 ubukungu muri rusange babantu bakora ivunja bo bishyura ubukode, imisoro, abakozi ariko abavunja batemewe batuma batabasha kubona abakiriya. abatuge ikintu basabwa ni uko batagana abo bantu ni ukubatiza umurindi..niyo mpamvu dukangurira abanyarwanda kureka kujya muri ibyo bikorwa kuko hari ibihano.''

Ku rundi ruhande, si abavunja gusa bavuga ko bahura n'imbogamizi kuko n'abacuruzi twasanze mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Down Town, bacururiza mu mazu bakodesha bishyura mu madolari bavuga ko babangamiwe bikomeye no kwishyuzwa muri ubwo buryo kuko ngo uko idorali rizamutse ari nako ikiguzi bishyura ku kwezi cy'inzu ari nako cyizamuka.

Gusa ariko kandi benshi muri bo bagaragaje kutifuza kuvugira kuri micro z'amanyamakuru ku mpunge zo gutinyuka kwirukanwa muri ayo mazu bakoreramo.

Kagoyire Francoise asaba kandi abishyuza serivise mu mafaranga y'amanyamahanga nabo kubireka.

Ati ''Turongera gukangurira abo bantu kureka guca Abanyarwanda ubwishyu mu madolari.''

Ingingo ya 23 y'itegeko rya 2018 rigena ibyaha n'ibihano, iyo ngingo iteganya ko umuntu ukora umwuga wo kuvunja atabyemerewe ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'amezi 6 n'amezi 12 ndetse agacibwa n'ihazabu iri kuva ku bihumbi 200 kugera kuri milioni 2.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage