AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

First Lady Jeannette Kagame yavuze ko uburezi bushobora guhindura isi

Yanditswe Nov, 04 2017 21:52 PM | 3,991 Views



Madam wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame avuga ko uburezi bufite ububasha bwo guhindura isi, bityo agasaba abize gukoresha ubumwenyi bafite mu kwiteza imbere ubwabo n'igihugu muri rusange. Ibi bikubiye mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 117 ba Maranyundo Girls School barimo 57 barangije umwaka wa gatandatu na 60 barangije uwa gatatu wisumbuye.

Uyu muhango wabimburiwe n'igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya z'iri shuri zirimo isomero rigezweho na Laboratoire, Madam Jeannette Kagame yasobanuriwe uburyo zizakoreshwa mu gufasha abanyeshuri kwiyungura ubumenyi.

Iki gikorwa cyakurikiwe n'ibirori byo gushimira aba banyeshuri no kubashyikiriza impamyabumenyi zishimangira icyiciro cy'amashuri barangije.

Madam wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabashimiye intambwe bateye mu buzima abasaba kuzigirira icyizere aho bagiye no kubyaza umusaruro ubumenyi bakuye kuri iri shuri.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage