Yanditswe Nov, 04 2017 21:52 PM | 3,991 Views
Madam wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame avuga ko uburezi bufite ububasha bwo guhindura isi, bityo agasaba abize gukoresha ubumwenyi bafite mu kwiteza imbere ubwabo n'igihugu muri rusange. Ibi bikubiye mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 117 ba Maranyundo Girls School barimo 57 barangije umwaka wa gatandatu na 60 barangije uwa gatatu wisumbuye.
Uyu muhango wabimburiwe n'igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya z'iri shuri zirimo isomero rigezweho na Laboratoire, Madam Jeannette Kagame yasobanuriwe uburyo zizakoreshwa mu gufasha abanyeshuri kwiyungura ubumenyi.
Iki gikorwa cyakurikiwe n'ibirori byo gushimira aba banyeshuri no kubashyikiriza impamyabumenyi zishimangira icyiciro cy'amashuri barangije.
Madam wa Perezida
wa Repubulika Jeannette Kagame yabashimiye intambwe bateye mu buzima abasaba
kuzigirira icyizere aho bagiye no kubyaza umusaruro ubumenyi bakuye kuri iri
shuri.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru