AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

FERWAFA yareze ikipe y'ubugande gukinisha umuzamu utemewe

Yanditswe Apr, 28 2016 10:23 AM | 5,648 Views



Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryareze Ikipe ya Uganda y'abatarengeje imyaka 20 kuba yarakinishije James Aheebwa, umuzamu usanzwe akinira Vipers Sports Club mu mikino yombi yaba i Kigali ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 ndetse n’i Kampala aho Amavubi yatsinzwe ibitego 2-1.

Uyu mukinnyi wakinnye imikino ya CAF Champions League muri Vipers Sports Club akoresha ibyangombwa bigaragaza ko yavutse tariki 27 Werurwe 1997, nyamara ahura n’Amavubi mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 yakoreshaga ibyangombwa by’uko yavutse tariki 19 Gicurasi 1998.

Mu mategeko ya CAF agenga imikino y’abatarengeje imyaka 20, ateganya ko umukinnyi atemerewe gukina muri aya marushanwa mu gihe amatariki ye y'amavuko ku byangombwa bye anyuranye.

FERWAFA ariko igomba kwishyura amadorali ya Amerika 2000 kugira ngo ikirego yashyikirije akanama ka CAF cyakirwe.

Igihe byaba byemejwe ko Uganda ihanwa, u Rwanda rwahita rubona itike yo kuzahura na Misiri mu guhatanira kujya muri Zambia mu 2017.



Yoram

Manirarora May 02, 2016


Manirarora Yoramu

Niba koko barakinishije umukinnyi utemewe bakwiye guhanwa doko nan'umupira baturusha May 02, 2016


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage