Yanditswe Sep, 04 2019 16:02 PM | 17,577 Views
Mu gihe abakenera amazi
mu mirimo inyuranye bavuga ko amazi adahagije kugira ngo barangize ibikorwa
byabo, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi n'ibiribwa, FAO
riratangaza ko imikoreshereze y'amazi ari ikibazo gikwiye kwitabwaho kugira ngo
azakomeze kubabyarira inyungu ku buryo burambye.
Abakora umwuga
w'ubuhinzi ndetse n'abakenera amazi mu mirimo yabo ya buri munsi yo mu rugo
bavuga ko hari igihe amazi ababana make ntibabashe gutunganya ibikorwa
byabo.Icyo bahurizaho ni uko amazi yarushaho kongerwa kugira ngo imirimo yabo
itungane:
Nikuze Clemence ni umuhinzi mu Karere ka Rwamagana, yagize ati ''Dukurikije uko ingemwe nkeya duhinga ziba zikeneye amazi menshi, tubona mu gishanga hari igihe aba adahagije cyane cyane mu bihe by'izuba.''
Hakizimana Elyse ati ''Mu buhinzi bwacu bw'umuceri tubona amazi yakongerwa, kuko nk'uyu murongo wa Rusororo ubona amazi, ariko uwa Muyumbu ntaboneke, kandi mbona igishanga cyaguka, hakaba hakenewe amazi menshi.''
Ingabire Laetitia, umuturage mu Karere ka Gasabo, yagize ati ''Ubundi nkenera amazi yo kwenga ubushera, kandi ubushera mbwengesha amazi meza. Ubwo bisaba ko kugira ngo mbone ayo mazi, ni ukurinda kuyagura, akaza ku magare kandi akava kure.Urebye nta mazi dufite, dukwiye kubona amazi hafi mu mirimo yacu ya buri munsi.''
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n'amashyamba, RWFA, Prime Ngabonziza avuga ko hakwiye kumenyekana ingano y'amazi akenewe, uko yabungabungwa mu kuzigamira ibihe by'izuba, ariko n'abaturage bakigishwa uburenganzira ku mazi.
Yagize ati ''Tugomba kumenya umutungo w'amazi dufite tukawufata neza, ikindi ni ukumenya icyo amazi atumariye, mu buhinzi, mu bworozi no mu buzima busanzwe bwa buri munsi; tukamenya n'ayo tugomba gukoresha mu gihe hari imvura nyinshi, n'ayo twazigamira igihe cy'amazi make.Gusa, nta bushyamirane buraba ku burenganzira bw'amazi, ariko bigomba gukumirwa.''
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi n'ibiribwa FAO ryatangije umushinga ugamije gufasha ibyo bihugu kongera ibiribwa hakoreshejwe umutungo kamere w'amazi. Uhagarariye FAO mu Rwanda Gualbert Ghehounou, avuga ko hazifashishwa ibipimo kugira ngo hamenyekane amazi ahari n’agomba gukoreshwa.
Yagize ati ''Uyu mushinga uzatangirana n'ibijyanye no kumenya ibibazo by'amazi n'aho aherereye. Dufite uburyo bwo kubipima, urugero tuzasura nk'Akarere ka Rulindo, turebe uko amazi yaho akoreshwa mu buhinzi n'uko yoherezwa mu ngo z'abatuye Umujyi wa Kigali.Dupime ingano yayo, akoreshwa n'asaguka. Hanyuma twereke abaturage uburyo bayakoresha uburyo burambye bwo gukoresha amazi meza no kuzigama ahari.''
Uyu mushinga uzamara imyaka 3 uzakorera mu bihugu by'u Rwanda, Senegal na Sri Lanka, utware miliyoni 3 z'amadolari y'Amerika. Mu Rwanda uzakorera mu turere twose tw'igihugu.
Imibare igaragazwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mazi ( UN-Water) yerekana ko mu mwaka wa 2025 abantu bagera kuri miliyari 1 na miliyoni 800 bazaba bugarijwe n'ikibazo cy'amazi niba nta gikozwe ku mikoreshereze yayo.
John BICAMUMPAKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru