AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

EAPCCO na CAPCCO mu bufatanye bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Yanditswe Aug, 21 2019 16:29 PM | 9,580 Views



Polisi mpuzamahanga mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba n'iyo mu karere ka Afurika yo hagati zirateganya guhuza imikoranire, mu rwego rwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ibi ngo bizafasha kubungabunga umutekano muri ibi bice by'Afurika bityo n'iterambere ryihute.

Muri ibi bice bya Afurika, hakomeje kwiyongera ibyaha byambukiranya imipaka, birimo icuruzwa ry'abantu, icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, iterabwoba, iyezandonke, ibyaha bimunga ubukungu, ibyaha by'ikoranabuhanga n'ibyifashisha ikoranabuhanga. 

Gusa ngo ibi byaha biracyagoye kubikurikirana no kubirwanya, bitewe n'uko ababikora bava mu gihugu kimwe bakajya mu kindi cg bikaba bihuje abantu bari mu bihugu bitandukanye, kandi inzego za INTERPOL mu karere zidashobora gukurikirana umuntu uri mu kindi gice.

Gedion KIMILU, Umuyobozi w'ishami rya EAPCCO yagize ati "Kugenza ibyaha mu gihugu runaka ntibishobora kurenga ngo bikomereze mu kindi gihugu, mu gihe hakorwa iperereza. Ikindi kandi muri utu turere tubiri, abapolisi ntibahuguriwe hamwe, bivuze ko badahuje imyumvire mu bijyanye no kugenza ibyaha bimwe na bimwe."

Na ko Michel KOUA, Umuyobozi w'ishami rya CAPCCO yavuze ko iyo umuntu akoreye icyaha mu gihugu kimwe akambuka mu kindi, bigorana gukurikiranwa.

Yagize ati "Twabonye ko iyo umunyabyaha akoze icyaha mu gihugu kimwe agahungira mu kindi, ku rwego rwa polisi nta buryo bwo kumufata ngo agarurwe mu gihugu yakoreyemo icyaha. Bisaba gutegereza kohererezanya abanyabyaha binyuze mu nzira z'inkiko, kandi bifata igihe. Rero turifuza koroshya imikorere ku rwego rwa polisi, twubahirije igihe cyo gufungwa muri buri gihugu, hanyuma tukamuhererekanya ku rwego rwa polisi."

Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Isabelle Kalihangabo, avuga ko ibyaha byambukiranya imipaka bihungabanya umutekano, bityo n'iterambere rikadindira, kuko ahatari umutekano n'iterambere ntirishoboka kandi ko nta gihugu gishobora kurwanya ibi byaha cyonyine.

Yagize ati "Mu myaka ishize, ibyaha byambukiranya imipaka byariyongereye, kandi bikoranwa amayeri cyane. Ni yo mpamvu kubirwanya bidusaba guhindura imyumvire, guhindura imikorere kandi tugafatanya cyane. Nk'uko byavuzwe, ibyaha biri ku rwego rw’isi. Imbaraga mu kubirwanya na zo zikwiye kujya kuri urwo rwego kandi hagashyirwaho ingamba zikumira abanyabyaha."

Mu nama y'iminsi 2 iteraniye i Kigali, ihuje abanyamategeko bo muri EAPCCO na CAPCCO, bararebera hamwe uburyo hashyirwaho amasezerano afasha gusangira ubunararibonye, amahugurwa n'imyitozo, mu rwego rwo kugira imyumvire imwe mu kugenza ibyaha, gukurikirana abanyabyaha no kubohererezanya. Biteganyijwe ko aya masezerano azashyirwaho umukono i Arusha muri Tanzaniya mu kwezi gutaha. Akazafasha kunoza imikoranire, bityo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bikarushaho gutanga umusaruro.

Inkuru mu mashusho


Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage