AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

EAC mu kumenyesha abaturage ibikorwa byayo

Yanditswe Mar, 07 2020 10:01 AM | 16,346 Views



Mu gihe umuryango wa Afrika y'Iburasirazuba, EAC wizihiza imyaka 20 umaze, ubuyobozi bwawo buravuga ko bwahagurukiye kumenyekanisha ibikorwa by'uyu muryango kugira ngo abawutuye barusheho kugira uruhare mu iterambere ryawo no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu kwishyira hamwe ku ibihugu biwugize.

Uwineza Mamy na mugenzi we Musafili Oswald, ni abanyeshuri mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda. Bombi bemeza ko bazi amwe mu mahirwe ari mu kwishyira hamwe ku ibihugu bigize umuryango wa Afrika y'Iburasirazuba akwiye kubyazwa umusaruro n'urubyiruko ndetse n'abaturage ba EAC muri rusange.

Ku rundi ruhande, Hon. Kalinda François Xavier, umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y'umuryango wa Afrika y'Iburasirazuba, EALA, avuga ko hakiri umubare munini w'abaturage b'ibihugu bigize uyu muryango batazi imikorere yawo.

Ni nayo mpamvu ubunyamabanga bukuru bw'uyu muryango bwahariye uyu mwaka wa 2020 ibikorwa byo kumenyekanisha uyu muryango mu baturage b'ibihugu binyamuryango bityo nabo bakarushaho kuwumenyekanisha ku batuye Isi binyuze mu bukangurambaga bwiswe EAC imbereye cg EAC I deserve mu rurimi rw'icyongereza.

Umunyamabanga mukuru wungirije w'uyu muryango hon. Bazivamo Christophe, avuga ko ibi bizajyana no kongera uruhare abatuye ibihugu binyamuryango bagira mu miyoborere yawo.

Kuri uyu wa gatanu ubu bukangurambaga EAC I deserve bwabereye muri Kaminuza y'u Rwanda Koleji y'Uburezi, aho abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda basobanuriwe ibikorwa by'uyu muryango n'icyerekezo cyawo.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzagera ku babarirwa kuri miliyoni 10 z'abatuye ibihugu 6 bigize EAC.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage