AGEZWEHO

  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...
  • Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize – Soma inkuru...

Dr Nsanzabaganwa yagaragaje ko ubutunzi bwa Afurika butagaragarira gusa ku mutungo kamere

Yanditswe Aug, 16 2023 16:57 PM | 135,155 Views



Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr. Monique Nsanzabaganwa yagaragaje ko ubutunzi bwa Afurika butagaragarira ku mutungo kamere gusa, ahubwo ko buri mu bigo bito n'ibiciriritse bikorera kuri uyu mugabane, cyane cyane ibyashinzwe n'abagore n'urubyiruko. 

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo i Kigali hatangiraga inama y'ihuriro ya Golden Business, ihuriza hamwe inzego zinyuranye zifite aho zihurira n'ubukungu n'ishoramari, ku nsanganyamatsiko igaruka ku kubaka ubukungu cyangwa ubutinzi bwa Afurika binyuze mu isoko rusange rya Afurika.

Ni inama y'iminsi 3 igamije kugaragaza amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda, no guha urubuga abashoramari kuganira no kungurana ubumenyi mu bijyanye n'ubukungu n'ishoramari. 

Dr Nsanzabaganwa yavuze ko AfCFTA ari ihuriro ry'ubucuruzi bwafasha kwihutisha iterambere rya Afurika binyuze cyane cyane muri ibyo bigo bito n'ibiciriritse. 

Yahaye ubutumwa abikorera na za guverinoma bubasaba guha amahirwe buri wese nta n'umwe usigaye inyuma, kuko aribwo buryo bwonyine buzatuma bashobora kubaka umutungo wa Afurika. 

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysosthome Ngabitsinze yabwiye abitabiriye iyi nama, ko AfCFTA ari amahirwe ahuza abikorera kugira ngo barebere hamwe aho bashora imari.

Yavuze ko uyu ari umwanya wo kuganira ku mahirwe ahari aganisha ku kubaka ubukungu n'ubutunzi bwa Afurika. 

Yavuze ko mbere na mbere uyu ari umwanya w'abikorera, aho guverinoma icyo isabwa ari ugushyiraho amategeko afasha gahunda z'abikorera gutanga umusaruro.


Jeannette Uwababyeyi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage