Yanditswe Aug, 16 2023 16:57 PM | 135,155 Views
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo i Kigali hatangiraga inama y'ihuriro ya Golden Business, ihuriza hamwe inzego zinyuranye zifite aho zihurira n'ubukungu n'ishoramari, ku nsanganyamatsiko igaruka ku kubaka ubukungu cyangwa ubutinzi bwa Afurika binyuze mu isoko rusange rya Afurika.
Ni inama y'iminsi 3 igamije kugaragaza amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda, no guha urubuga abashoramari kuganira no kungurana ubumenyi mu bijyanye n'ubukungu n'ishoramari.
Dr Nsanzabaganwa yavuze ko AfCFTA ari ihuriro ry'ubucuruzi bwafasha kwihutisha iterambere rya Afurika binyuze cyane cyane muri ibyo bigo bito n'ibiciriritse.
Yahaye ubutumwa abikorera na za guverinoma bubasaba guha amahirwe buri wese nta n'umwe usigaye inyuma, kuko aribwo buryo bwonyine buzatuma bashobora kubaka umutungo wa Afurika.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysosthome Ngabitsinze yabwiye abitabiriye iyi nama, ko AfCFTA ari amahirwe ahuza abikorera kugira ngo barebere hamwe aho bashora imari.
Yavuze ko uyu ari umwanya wo kuganira ku mahirwe ahari aganisha ku kubaka ubukungu n'ubutunzi bwa Afurika.
Yavuze ko mbere na mbere uyu ari umwanya w'abikorera, aho guverinoma icyo isabwa ari ugushyiraho amategeko afasha gahunda z'abikorera gutanga umusaruro.
Jeannette Uwababyeyi
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru