AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Dr Ngirente asanga abahinzi bo muri Afurika bakeneye gukoresha ikoranabuhanga

Yanditswe Jun, 26 2019 23:02 PM | 4,865 Views



Minisitiri w'Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente aravuga ko abahinzi b'Abanyafrika bakeneye guhabwa ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi kugira ngo uyu mugabane uzabashe kugera ku ntego wihaye zo kuzamura ubukungu.

Ministre w'intebe witabiriye inama ya 4 yiga ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu buhinzi nk'imbarutso y'izamuka ry'ubukungu bwa Afrika no gukemura ikibazo cy'ibiribwa, yasobanuye ko kugira ngo uyu mugabane ushobore kugera kuri izi ntego bisaba ko abahinzi bahabwa ubumenyi buhagije ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.


Yagize ati “Abahinzi b'abanyafrika bakeneye ubumenyi bukwiye  no kubegera bigagije kugira ngo basobanurirwe uko umusaruro wakwiyongera, gusobanurirwa ubuhinzi bugezweho no guhangana n'ingorane zihari.”

Yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kugera ku bukungu buciriritse mu mwaka wa 2025 n'ubukungu bwo hejuru mu mwaka wa 2050.

Imibare igaragaza ko muri Afrika ubuhinzi bukorwa n'abari hejuru ya 70% by'abatuye uyu mugabane, bukaba bunihariye 32% by'umusaruro mbumbe w'ibihugu.

Hashize imyaka hafi 5 hashyizweho ihuriro rigamije gukora ubuvugizi ku ngamba zikwiye gufatwa mu buhinzi ku mugabane wa Afrika, iri huriro rya Afrika n'Uburayi rizwi nka Malabo MontPellier Forum, inzego zitandukanye zivuga ko ari imwe mu nzira zo kwigobotora ibibazo umugabane wa Afrika ufite mu rwego rw'ubuhinzi.

Prof Joachim Von Braun, umwe mu bayobozi bakuru ba Malabo MontPellier  yavuze ko mu cyarourubyiruko rukeneye kugera ku ikoranabuhanga,

Ati “Hakenewe ko ibitekerezo byabo byumvikana. Tuzi twese ko urubyiruko rukeneye akazi kandi mu byaro si rwinshi rufite akazi, ni yo mpamvu by'umwihariko ikoranabuhanga mu buhinzi ryakwihutishwa.”

Uwigeze kuba ministre w'intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn asobanura ko imishinga ibihugu bya Afurika bifite ikwiye gusaranganywamo ubumenyi kugirango igirire abanyafrika bose akamaro. 

 U Rwanda ruri mu bihugu 7 biri imbere muri Afrika bikoresha ikoranabuhanga mu buhinzi ririmo irebana no kumenya ibiciro, guhabwa amakuru atandukanye arebana n'ubuhinzi n'ibindi.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana asanga abahinzi bakwiye gukomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Ibihuhu 7 bimaze gutera intambwe igaragara mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu buhinzi harimo Cote d'Ivoire, Ghana, Kenya, Maroc, Nigeria, u Rwanda na Senegal.

Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage