AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Dr Ndagijimana yavuze ku izamuka ry’ubukungu ku gipimo cya 10.2% n'uko bizagerwaho

Yanditswe Dec, 06 2021 20:07 PM | 87,160 Views



Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yijeje abadepite ko miliyoni 250 z’amadolari yongewe mu kigega cyashyiriweho kuzamura ubukungu, azasiga hari imishinga mishya ihanzwe izatuma intego y’izamuka ry’ubukungu ku gipimo cya 10.2% igerwaho, kandi n’abacikanwe mu cyiciro cya mbere bazagenerwa ubufasha.

Ubwo yagezaga ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite uko ubukungu bw’igihugu buhagaze muri iki gihe isi yose ihanganganye n’icyorezo cya Covid19, Dr Ndagijimana yagaragaje ko nubwo ubukungu bw’igihugu bwagabanutse ku gipimo cya 3.4% munsi ya zero mu mwaka wa 2020, bitabujije ko mu gihembwe cya mbere umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku gipimo cya 3.5% mu gihembwe cya mbere cya 2021, naho mu gihembwe cya 2 ukazamuka ku gipimo cya 20%.

Gushyiraho ikigega nzahurabukungu cya miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, biri mu byagize uruhare mu izahuka ry’ubukungu cyane ko 90% by’aya mafaranga yamaze gukoreshwa biciye mu nzego zagizweho ingaruka zikomeye na covid 19.

Yagize ati "Iki kigega cyafashije amahoteri 141 yahawe  miliyari 50.5, ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu byahawe miliyari 7.5, ibigo bicirirtse n’ibinini byahawe miliyari 10.3, naho abacuruzi bato ibihumbi 3.977 basaranganywa miliyari 3.8."

Abadepite bagaragaje impungenge z’uko hari ibyiciro bitagezweho n’aya mafaranga kandi bayakeneye.

Kugeza ubu ki kigega nzahura bukungu cyamaze kubona izindi miliyoni 250 z’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyari 250 z’amanyarwanda yavuye ku nguzanyo ministeri y’imari n’igenamigami ivuga ko ihendutse. 

Miliyari 150 z’aya mafaranga azashorwa mu guhanga ibikorwa by’ubucuruzi bishya kugira ngo bigire uruhare mu guhanga imirimo no kungera ibikorwa bizamura ubukungu.

Imibare yamuritswe na ministiri w’imari n’igenamigambi kandi yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo 10.2% uyu mwaka wa 2021, 7.2% muri 2022, 7.9% muri 2023 na 7.5% muri 2024.

Ku rundi ruhande, ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022 rigeze ku gipimo cya 99%, ibirambuye kuri iyi ngingo bizamurikwa mu mushinga w’ingengo y’imari ivuguruye izatangazwa muri uku kwezi.



Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage