AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Dr. Major Rugomwa Aimable yakatiwe igifungo cy'imyaka 10 n'ihazabu ya milioni 11

Yanditswe Aug, 21 2017 13:47 PM | 6,039 Views



Urukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo rumaze gukatira Major Dr Aimable Rugomwa igifungo cy'imyaka 10 n'ihazabu ya milioni 11 n'ibihumbi 570 z'amafranga y'u Rwanda, ndetse akananyagwa impeta zose za gisirikare. Ni mu rubanza yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye uwitwa Mbarushimana Theogene bikamuviramo urupfu.

Nk'uko biteganywa n'ingingo y'151 y'igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu wabigambiriye bikamuviramo urupfu. Iki cyaha kikaba gihanishwa kuva ku myaka 10 y'igifungo kugera kuri 15.

Nyuma yo kumva uko yisobanuye mu miburanire ye n'uburyo atahakanye icyaha ariko akavuga ko atari yarigeze agambirira kwica Mbarushimana Theogene, urukiko rwahanaguye kuri Major Dr Rugomwa Aimable icyaha cy'ubwicanyi yaregwaga n'ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cya burundu.

Abo mu muryango wa Nyakwigendera Mbarushimana Theogene batangaje ko batishimiye icyemezo cy'urukiko bakaba bagiye gutegura icyo bazakurikizaho.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage