Yanditswe Sep, 23 2021 11:35 AM | 30,756 Views
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent
Biruta witabiriye Inteko Rusange ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye, yagiranye
ibiganiro na Minisitiri b’Ububanyi n’Amahangaw’u Burundi, Amb. Albert Shingiro.
Ibi biganiro byibanze ku rugendo rwo kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Hagaragajwe ko aba bayobozi baganiriye ku ngingo zirebana n’ubutwererane bw’ibihugu byombi, no ku miterere y’urugendo rwo kuzahura umubano w’ibi bihugu.
Guhura kw’aba bayobozi bije bikurikira ibiheruka nabyo byahuje Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin na mugenzi we w’u Burundi Sinzohagera Emmanuel.
Aba bayobozi nabo bagarutse ku ntambwe ishimishije imaze guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Umubano w’ibi bihugu wajemo agatotsi mu 2015, ubwo mu Burundi havukaga imvururu zaturutse ku matora ya Perezida, Ibyo byatumye Abarundi benshi bahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda.
U Burundi bwashinje u Rwanda rwakiriye abaturage b’impunzi gucumbikira ababurwanya, gusa u Rwanda ruvuga ko ibi ari ibinyoma, ahubwo rushinja iki gihugu gucumbikira abaza guhungabanya umutekano warwo.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard yifatanyije n’Abarundi kwizihiza isabukuru ya 59 y’Umunsi w’Ubwigenge bw’u Burundi, urwo ruzinduko rukaba rwarafashwe nk’ikimenyetso cy’intambwe imaze guterwa mu kunoza umubano w’ibihugu byombi.
James Habimana
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru