AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Dr. Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi ku mubano w’ibihugu byombi

Yanditswe Sep, 23 2021 11:35 AM | 30,756 Views



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta witabiriye Inteko Rusange ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye, yagiranye ibiganiro na Minisitiri b’Ububanyi n’Amahangaw’u Burundi, Amb. Albert Shingiro.

Ibi biganiro byibanze ku rugendo rwo kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Hagaragajwe ko aba bayobozi baganiriye ku ngingo zirebana n’ubutwererane bw’ibihugu byombi, no ku miterere y’urugendo rwo kuzahura umubano w’ibi bihugu.

Guhura kw’aba bayobozi bije bikurikira ibiheruka nabyo byahuje Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin na mugenzi we w’u Burundi Sinzohagera Emmanuel.

Aba bayobozi nabo bagarutse ku ntambwe ishimishije imaze guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Umubano w’ibi bihugu wajemo agatotsi mu 2015, ubwo mu Burundi havukaga imvururu zaturutse ku matora ya Perezida, Ibyo byatumye Abarundi benshi bahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda.

U Burundi bwashinje u Rwanda rwakiriye abaturage b’impunzi gucumbikira ababurwanya, gusa u Rwanda ruvuga ko ibi ari ibinyoma, ahubwo rushinja iki gihugu gucumbikira abaza guhungabanya umutekano warwo.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard yifatanyije n’Abarundi kwizihiza isabukuru ya 59 y’Umunsi w’Ubwigenge bw’u Burundi, urwo ruzinduko rukaba rwarafashwe nk’ikimenyetso cy’intambwe imaze guterwa mu kunoza umubano w’ibihugu byombi.


James Habimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage