Yanditswe Jul, 01 2021 20:43 PM | 21,897 Views
Urwego
rw’Umuvunyi rwatangaje ko hari dosiye 38
rwashyikirije inkiko ku bibazo bishingiye ku kumenyekanisha umutungo, ni mu
gihe hashize umunsi umwe gusa igihe cyahawe abarebwa n’iyi gahunda kirangiye.
Kumenyekanisha umutungo ni igikorwa kireba abayobozi n'abakozi mu nzego z'imirimo zitandukanye, bafite aho bahurira n'imikoreshereze y'umutungo wa Leta.
Maitre Jean Paul Ibambe, umuyobozi ushinzwe gahunda mu ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko, ashima ko hashyizweho itegeko rituma abo bayobozi bamenyekanisha imitungo mu nyungu za rubanda no kurwanya ruswa,
Yagize ati “Tubona ari itegeko ryiza rifasha gutuma hakumirwa ibyaha bijyanye na ruswa, gusa icya mbere ni uko hashyirwa imbaraga mu gushyira mu bikorwa iri tegeko kuko iyo wumvishe ibivugwa mu bantu tukabigereranya na raporo tubona ukumva ngo abantu batanu cyangwa 20 ni bo batigeze bamenyekanisha imitungo.”
“Twumva hashyizwe imbaraga mu kurishyira mu bikorwa ndetse no kureba uko itegeko riteguye ritahinduka kugirango, ibyo bamenyekanishije bigiye binatangazwa tubona iri tegeko ryarushaho kugira ingaruka nziza.”
Umuyobozi w'umuryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee asanga hakwiye gushyirwaho uburyo bw'igenzura rihamye, butuma n’ufite indi mitungo yanditse ku bandi igaragara:
Ati ''Gusa twebwe impungenge tugira ni imwe nta buryo buriho buzwi bwo kureba niba koko buri muntu yagaragaje ibyo atunze by'ukuri nta n'uburiho bwo kumenya imitungo ashobora kwandikisha ku bandi bantu, ngirango muzi abo bita abashumba ngo baragirira abandi, nk’ubu nkaba nakwandikaho iyi nzu tubiziranyeho ko ari iyange ariko mu mpapuro bigaragara ko ari iyawe.”
Umuvunyi mukuru w'u Rwanda, Nirere Madeleine yemeza ko kuri ubu iki gikorwa cyo kumenyekanisha imitungo gitanga umusaruro mu kurwanya ruswa mu bayobozi n’abakozi bigwizaho imitungo, no mu kugaruza umutungo wa leta.
Avuga ko abandika imitungo ku bandi bombi bahanwa n'amategeko.
Ati ''Mu bo twabonye bagaragaye hari nk'uwo wabonaga ahembwa ibihumbi 200 Frw, ugasanga afite miliyoni 500 Frw ukibaza ngo miliyoni 500 zavuye hehe. Iyo ukurikiranye neza usanga hari umuntu awuragiriye, abo bashumba nibo dukurikirana kandi uragiye umutungo w'undi nawe arahanwa kimwe na nyirayo.”
Urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko dosiye 38 zashyikirijwe inkiko kuva muri Nyakanga 2020 kugera Kamena 2021, kubera igenzura ry'umutungo rwakozwe mu rwego rwo gukumira ruswa.
Hari kandi izindi dosiye 12 zoherejwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, z’abakekwaho kwigwizaho umutungo mu buryo budakurikije amategeko no kudashobora gusobanura inkomoko yawo.
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru