Yanditswe Mar, 21 2024 14:06 PM | 100,281 Views
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Donatille
Mukabalisa, yakiriye Umuyobozi Mukuru muri Loni ushinzwe Ibihugu biri mu nzira
y’Amajyambere, ibidakora ku Nyanja n’Ibirwa, Rabab Fatima, baganira ku myiteguro
y'Inama Mpuzamahanga y'Ibihugu bidakora ku Nyanja izabera i Kigali ku wa 18-21
Kamena 2024.
Depite Mukabalisa na Rabab Fatima ndetse n’itsinda ryamuherekeje bagiranye ibiganiro byihariye kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024. Baganiriye ku myiteguro y’inama izahuriza ibihugu bidakora ku nyanja i Kigali.
Rabab Fatima yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro kuko izaganira ikanashakira umuti bimwe mu bibazo bikibangamiye ibihugu biri kure y'inyanja aho kimwe cya kabiri cyabyo kibarizwa ku Mugabane wa Afurika.
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko kuba abategura iyi nama izaba ibereye ku nshuro yayo ya mbere muri Afurika barahisemo u Rwanda ari ibyo kwishimira.
Yagize ati "Twaganiriye ku birebana n'ihuriro
ry'abagize inteko zishinga amategeko. Twaganiriye ku mitegurire y'iyo nama
kugira ngo turebe gahunda y'uko izagenda. Ibizaganirwaho n'abatumirwa.'' Yavuze ko icyizere u Rwanda rwagiriwe cyo kwakira iyi nama
gikwiye gutuma rwitegura neza kugira ngo izagende neza. Ati “Tubifata nk'ikintu twishimira, cyane ko ari n'ubwa
mbere igiye kubera ku Mugabane wa Afurika. Ni ibintu twishimira kandi bifite
icyo bivuze kinini. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo iyo nama igende neza.’’
Biteganyijwe ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w'Abibumbye,
António Guterres n'abandi banyacyubahiro bazaturuka ku Isi yose bazitabira iyo
nama.
Depite Mukabalisa Donatille yaherukaga kwakira Rabab Fatima, ku wa 9 Ugushyingo 2023, hari nyuma y’iminsi ibiri uyu Munya-Bangladesh agiranye ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame.
Inama Mpuzamahanga y'Ibihugu bidakora ku Nyanja iba buri myaka 10, ihuriza hamwe abarenga 5000. Yitabirwa n’abarimo abayobozi bo mu bihugu 193 biri muri Loni n’ab’imiryango mpuzamahanga itandukanye.
Maniraho Jean Paul
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru