AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Abaturage barinubira ibiciro by'amashanyarazi bitahindutse nk'uko bari babyiteze

Yanditswe Jan, 05 2017 17:29 PM | 4,164 Views



Bamwe mu bakora ibikorwa by'ubucuruzi bitandukanye baravuga ko nubwo ikibazo cyo kugura umuriro cyarangiye, ngo muri iyi minsi wari warabuze bahombejwe nawo bikomeye ndetse banifuza ko hajyaho urwego rwishyura ibi bihombo.

Abagura umuriro bemeza ko badahabwa unites zidahuye n'ibiciro bishya nk'uko babisezeranyijwe.

Ubuyobozi bw'ishami rikwirakwiza amashanyarazi (EUCL) bwisegura ku bafatabuguzi baryo, bukanasobanura ko umufatabuguzi yishyura bitewe n'ingano y'umuriro yaguze ndetse n'icyiciro abarizwamo.

Kuva ku itariki ya mbere Mutarama uyu mwaka nibwo hatangiye gukurikizwa ibiciro bishya byo kugura amashyanyarazi aho abafatabuguzi bishyura hakurikijwe ibyiciro bashyizwemo.

Gusa abaturage bamwe ntibasobanukiwe n'ibiciro  byo kugura umuriro

Ishami rikwirakwiza ingufu z'amashanyarazi-EUCL ritangaza ko abafatabuguzi bishyura  bitewe n'ingano y'umuriro baguze kuko barimo ibyiciro, aho icyiciro cy'ingo cyishyura amafaranga 89 kuri inite imwe ku utarenza inite 15, naho ugura kuva kuri 15 kugeza kuri 50 akishyuzwa amafaranga 182 kuri inite mu gihe urengeje inite 50 yishyuzwa 189 kuri inite imwe.

Eng. Jean Claude Kalisa asaba abakiliya kugura bakurikije ibiciro bishya byashyizweho kugirango batangiza amafaranga yabo.




Rwagasana Gerard

Maze kubona comments z'abantu besnhi bavuga ko ibiciro by'umuriro bitahindutse nkuko byamenyeshejwe rubanda ku mugaragaro, ejo nashatse kureba niba bavuga ukuri maze ngura umuriro wa 1,500 FRW, ngiye kubona bampa kilowati 7 (7 KW) kandi bwari ubwa mbere nguze umuriro muri 2017. Ibi bintu biragayitse kandi ni very dangerous kuko abaturage bashobora gukeka ko Ministri wavuze kuri TV igabanuka ry'igiciro cy'umuriro yababeshye, kandi mu byukuri ari ikosa rya EUGL itubahirije amasezerano Jan 07, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage