AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MU RWANDA HAFUNGUWE IKIGO GISHYA CY'IKORANABUHANGA

Yanditswe May, 15 2019 16:27 PM | 10,852 Views



I Kigali hafunguwe ku mugaragaro ikigo kizafasha mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga cyitwa Digital Transformation Centre; kiri Kimihurura hafi ya Kigali Heights mu nyubako ya  Career Center; cyafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2019.


Abafite imishinga y’ikoranabuhanga bazajya bahabonera ubufasha burimo ubw’ubumenyi bakaba  babifata nk’ikintu cy’ingenzi.

Iki kigo cya DIGITAL TRANSFORMATION CENTER kizafasha mu kurushaho kunoza imikorere y’ibijyanye n'ikoranabuhanga mu Rwanda.  

Ministiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire avuga ko usibye kuba ari ahantu haguye kandi heza hazifashishwa mu kungurana ibitekerezo, muri iki kigo hazaba hari n'abazafasha abazahakorera mu kwiyungura ubumenyi.


Bucyeyeneza Isabelle, Melisa Inyange na Kabera Kevin ni bamwe mu bazakoresha iki kigo bavuga ko ari ahantu heza hazabafasha kwagura ibikorwa byabo.

Digital Transformation center ni ikigo kije gukemura ibibazo mu by'ikoranabuhanga mu Rwanda ndetse no muri Afrika kandi kigafasha abazagikoreramo kurushaho guhanga udushya mu ikoranabuhanga riganisha ku ntego z'iterambere rirambye isi yihaye kugeza mu 2030.


Inkuru ya Cyubahiro Gasabira Gad




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage