MU RWANDA HAFUNGUWE IKIGO GISHYA CY'IKORANABUHANGA

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

MU RWANDA HAFUNGUWE IKIGO GISHYA CY'IKORANABUHANGA

Yanditswe May, 15 2019 16:27 PM | 9,214 ViewsI Kigali hafunguwe ku mugaragaro ikigo kizafasha mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga cyitwa Digital Transformation Centre; kiri Kimihurura hafi ya Kigali Heights mu nyubako ya  Career Center; cyafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2019.


Abafite imishinga y’ikoranabuhanga bazajya bahabonera ubufasha burimo ubw’ubumenyi bakaba  babifata nk’ikintu cy’ingenzi.

Iki kigo cya DIGITAL TRANSFORMATION CENTER kizafasha mu kurushaho kunoza imikorere y’ibijyanye n'ikoranabuhanga mu Rwanda.  

Ministiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire avuga ko usibye kuba ari ahantu haguye kandi heza hazifashishwa mu kungurana ibitekerezo, muri iki kigo hazaba hari n'abazafasha abazahakorera mu kwiyungura ubumenyi.


Bucyeyeneza Isabelle, Melisa Inyange na Kabera Kevin ni bamwe mu bazakoresha iki kigo bavuga ko ari ahantu heza hazabafasha kwagura ibikorwa byabo.

Digital Transformation center ni ikigo kije gukemura ibibazo mu by'ikoranabuhanga mu Rwanda ndetse no muri Afrika kandi kigafasha abazagikoreramo kurushaho guhanga udushya mu ikoranabuhanga riganisha ku ntego z'iterambere rirambye isi yihaye kugeza mu 2030.


Inkuru ya Cyubahiro Gasabira Gad
Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED