AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Constantine wavuye mu Rwanda yeguye yongeye kugira inyota yo gutoza Amavubi

Yanditswe Mar, 23 2022 11:38 AM | 24,440 Views



Umwongereza Stephen Constantine wabaye umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi yagaragaye ku rutonde rw'abatoza bifuza gutoza Amavubi.

Ni urutonde rwasohowe kuri uyu wa Gatatu n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda.

Mu bakandida batangajwe harimo Alain Giresse ukomoka mu Bufaransa, Sunday Oliseh wo muri Nigeria, Sebastian Migne wo mu Bufaransa, Tony Hernandez wo muri Espagne, Gabriel Alegandro Burstein wo muri Argentine, Hossam Mohamed El Badry wo mu Misiri, Ivan Hasek wo muri Czech,  Arena Gugliermo wo mu Busuwisi, Stephane Constantine wo mu Bwongereza na Noel Tossi wo mu Bufaransa.

FERWAFA itangaza ko iri mu biganiro n'aba bakandida, aho "mu minsi ya vuba turabatangariza umutoza mushya n'abo bazakorana."

Stephen Constantine yatoje Amavubi mu gihe kitageze ku mwaka umwe, aho yatangiye kuyatoza muri Gicurasi 2014 akegura ku mirimo muri Mutarama 2015 bitewe n'ukutumvikana na FERWAFA.

Mu bakandida batangajwe na FERWAFA, harimo abafite uburambe mu gutoza muri Afurika, urugero ni Sébastien Migné watoje Ikipe y'Igihugu ya Kenya, iya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo U-20, ndetse n'iya Guinée Equatoriale.

Hari kandi Alain Jean Giresse watoje Senegal, Mali, Gabon ndetse na Tunisia.

Undi mutoza uzwi cyane ni Umunyanigeriya Sunday Ogochukwu Oliseh wamenyekanye cyane ubwo yakinaga hagati mu ikipe y'igihugu, akaba yaranayibereye umutoza.

Ugushakisha umutoza kwa FERWAFA kuje nyuma y'aho uwari umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent atongerewe amasezerano.

Bije nyuma kandi y'aho umusaruro w'ikipe y'igihugu cy'imisozi igihumbi ugerwa ku mashyi, aho ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA iza ku mwanya wa 134, ikintu kimaze kugaragara ko cyabihiye abakunzi ba ruhago mu Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage